FERWABA yavuguse umuti w’ikipe y’igihugu y’abana yahamagarwaga nta shampiyona yabo ibaho

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda riratangaza ko ryategetse buri kipe ikina shampiyona ya Basketball kuba ifite n’abana bato bakina uyu mukino(juniors), aha ni mu rwego rwo guhangana cyangwa gukuraho impungenge z’abibazaga ukuntu haboneka ikipe y’igihugu y’abato kandi nta hantu hagaragara bava.

Guhera tariki 13 kugeza 22 uku kwezi kwa Nyakanga, ikipe y’igihugu ya Basketball y’abaterengeje imyaka 16 izaba ibarizwa mu birwa bya Maurice mu marushanwa ny’Afurika ya AfroBasket.

Abahungu bakaba barabonye iyi tike nyuma yo kuba aba mbere mu mikino y’akarere ka Gatanu yabereye muri Kenya batsinze imikino yabo yise uko ari 4. Ni mu gihe bashiki babo bo babaye aba kabiri nyuma yo gutsindwa na Misiri ariko bakaza kubona itike nk’ikipe yatsinzwe ariko yitwaye neza. Ikaba izahagurukana intego yo gutahukana umwanya wa 4.

Mu kinganiro n’itangazamakuru benshi bagiye bagaruka ku kuntu batumva uburyo hahamagarwa ikipe y’abatarengeje imyaka 16 bakaboneka nta shampiyona yabo ihari.

Mugwiza Desire perezida wa FERWABA yabamaze impungenge muri aya magambo. Ati" Ni kibazo buri wese yakwibaza, gusa twamaze kumvikana n’amakipe yacu ko buri kipe igomba kuba ifite abana(junior) bivuze ko nta kipe izakina shampiyona itaha, ibi bizadufasha mu gihe tugiye gutegura ikipe y’igihugu y’abana kuko noneho tuzaba dufite aho tubakura kandi hazwi, icyo cyararangiye rwose nagira ngo mbamare impungenge."

Biteganyijwe kandi ko mu mpera z’uyu mwaka nk’uko ubuyobozi bwa FERWABA bubitangaza hazatangira shampiyona y’abana bari hagati y’imyaka 14 na 16.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo