Ese iyi yaba ari yo mvano y’iyegura ry’umutoza Masudi Djuma?

7

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 8 Nyakanga 2017 nibwo Masudi yatangarije itangazamakuru ko yeguye ku mirimo ye yo gutoza ikipe ya Rayon Sports ku mpamvu yise ize bwite.

Nyuma y’iri yegura bamwe mu bafana b’iyi kipe ntibabyiyumvishaga ukuntu uyu mutoza yakwegura kandi yari arimo atsinda dore ko mu myaka ibiri yari amaze muri iyi kipe yahihesheje ibikombe byananiye benshi mu batoza b’abanyamahanga baciye muri iyi kipe.

Havuzwe byinshi byerekeranye n’iyegura ry’uyu mugabo bamwe bati ni ukutumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe cyane cyane babikomoje ku kuba Masudi Djuma yarahagaritswe icyumweru ku mirimo yo gutoza Rayon Sports kuva 24 Mata 2017 ahanini bamushinja kutumvira inama z’abamwungirije.

Gusa iyo uganiriye na bamwe mu bo mu buyobozi bw’iyi kipe usanga atari cyo cyonyine kuko usanga bivugwa ko ngo yaba yaranariye ruswa bigatuma iyi kipe iva mu mikino nyafurika ikuwemo na Rivers United ku giteranyo cy’ibitego 2-0 mu mikino yombi, ni imikino yari yabaye tariki 15 na 22 Mata 2017.

Ikindi kitari cyavuzweho ni ukutumvikana kwa Masudi hagati ye n’abakinnyi b’inkingi za mwamba muri iyi kipe byatumye bamwe muri bo bari ku mpera z’amasezerano yabo banga kongera amasezerano, akaba ari na yo mpamvu nyamukuru ikekwa ko yatumye Masudi yegura kuko yabonaga atumvikana n’abamufashije gutwara ibikombe kandi bamwe banamaze gusohoka muri iyi ikipe, akaba yabonaga umwaka utaha ushobora kumugendekera nabi kuruta imyaka ibiri ishize ahitamo gusezera.

Amakuru agera ku kinyamakuru Makuruki yemeza ko Nshuti Dominique Savio yanze kongera amasezerano ye muri iyi kipe kubera umutoza Masudi Djuma. Kakure Mugheni Fabrice yatangaje ko ngo adashobora kongera amasezerano muri iyi kipe igihe cyose Masudi azaba akiyirimo, uyu musore akaba yaragiye agongana cyane na Masudi muri uyu mwaka bashwana bya hato na hato.

Si aba gusa kuko andi makuru yizewe ni uko ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwasanze Manzi Thierry mu mwiherero w’ikipe y’igihugu i Nyamata muri Golden Tulip bamusaba kongera amasezerano akababwira ko bamwitondesha akabanza akabarangiriza akazi, ndetse yongeraho ko niyo yayongera atayongera Masudi akiyitoza.

Ahanini ngo aba bose hiyongereyeho na kapiteni w’iyi kipe baba bamushinja kutajya inama ko we afata imyanzuro kabone niyo hari abo byaba bibangamiye we ntabyitaho. Ibi bakabihuza no kutumvira abatoza ari nabyo yazize ubwo yahagarikwaga.

Uruvange rw’ibi byose bishobora kuba ari zo mpamvu nyamukuru zatumye Masudi afata umwanzuro wo kwegura ku mirimo ye kugirango yirinde ingaruka zo kuba yasubira inyuma mu mitoreze mu myaka iri imbere bitewe nuko yabonaga ikipe ya Rayon Sports yatozaga yashoboraga gusubira inyuma mu mwaka w’imikino utaha.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. "...yahihesheje ibikombe byananiye benshi mu batoza b’abanyamahanga". Massoudi ni umunyamahanga 100%.

  2. Ngaho noneho aragiye nzarebeko Reyon Sport isenyuka?agateretswe nimana ntigahungabanywa numuyaga?Masudi ni umukozi kdi akazi si akarima cga urugo rwumuntu nibyiza kumvikána na Boss wawe nabakinnyi ushinzwe kuyobora?naho ubundi Masudi si kampala nindege irashya igakongoka nkatswe reyon Sport imaze imyaka nimyaniko bacaho hakaza abandi icyo nifuriza reyon sport irakabaho kdi ikomere naho umuntu umwe ntiyabuza abandi ibyishimo na Equipe yose niyo yagenda igikomeye nizina REYON SPORT FC

  3. Ngaho noneho aragiye nzarebeko Reyon Sport isenyuka?agateretswe nimana ntigahungabanywa numuyaga?Masudi ni umukozi kdi akazi si akarima cga urugo rwumuntu nibyiza kumvikána na Boss wawe nabakinnyi ushinzwe kuyobora?naho ubundi Masudi si kampala nindege irashya igakongoka nkatswe reyon Sport imaze imyaka nimyaniko bacaho hakaza abandi icyo nifuriza reyon sport irakabaho kdi ikomere naho umuntu umwe ntiyabuza abandi ibyishimo na Equipe yose niyo yagenda igikomeye nizina REYON SPORT FC

  4. Ahubwo iyo numvis coach bavuga gutyo mpita menya ko ari umu coach mwiza kuko ntago abajoueurs aribo bategeka coach ahubwo bagomba kumwumvira byakwanga bagasohoka muri équipe.

  5. niba aribyo koko Massoudi ni umuntu wumugabo, ufata icyemezo gikwiye igihe cya nyacyo

  6. Hum birashoboka. Masud ariyemera akarenza urugero. Agomba kwitoza kugira team sprit mu byo akora nibwo azatera imbere.

Tanga Igitekerezo