Kwamamaza

IMIKINO

Ese APR FC na Pappy bapfaga iki?

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
Ese APR FC na Pappy bapfaga iki?

Sibomana Patrick abicishije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri yari yasezeye abakunzi b’ikipe ya APR FC abamenyesha ko yatandukanye n’ikipe ya APR FC, gusa amakuru agezweho ni uko uyu musore yamaze kongera amasezera muri iyi kipe ya APR FC.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo ngo uyu musore yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC kuri miliyoni 8.

Amakuru Makuruki ikesha umwe mu nshuti za Pappy ni uko uyu musore yari yananiwe kumvikana na APR FC ku mafaranga yagombaga kumuha(Recruitement) aho yifuzaga miliyoni 10 naho APR FC ikamuha 8.

Nyuma yo gusezera abafana ba APR FC, Ubuyobozi bw’iyi kipe bwahamagaye uyu musore barongera baraganira, ibiganiro byaje gusa n’ibigoranaho kuko uyu musore yari yakomeje gutsimbarara kuri miliyoni 10,gusa ku munota wa nyuma yaje kwemera miliyoni 8 nk’ayo bahaye abandi.

Andi makuru ni uko ikipe ya Rayon Sports nayo yari yiteguye gutanga miliyoni 10 uyu musore yashakaga ariko bakaba bamuvugishije yamaze kumvikana na APR FC.

IBITEKEREZO

  • Dodos Yanditse:

    Uburangare.com

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza