Kwamamaza

IMIKINO

Emery Bayisenge yashwishurije abakeka ko yaba yagarutse gukina mu Rwanda

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
Emery Bayisenge yashwishurije abakeka ko yaba yagarutse gukina mu Rwanda

Myugariro wa KAC Kenitra yo muri Maroc ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, Emery Bayisenge yakuriye inzira ku murima abatekereza ko ashobora kuba agiye kugaruka gukina mu Rwanda, ngo kuba yitorezaga mu ikipe y’igihugu ntaho bihuriye no kugaruka gukina mu Rwanda.

Nyuma yo kumubona yitorezaga mu ikipe y’igihugu y’abakina imbere mu gihugu benshi batangiye gukeka ko uyu musore yaba ari mu nzira zigaruka gukina mu Rwanda, abandi bo bakemeza ko yaba yaramaze no kugira ikipe yumvikana yo mu Rwanda.

Ku ruhande rwe Emery Bayisenge siko abibona kuko ngo impamvu yahisemo kwitoreza mu ikipe y’igihugu ari uko ubu mu Rwanda nta kipe nimwe iri kwitoza kandi akaba yarasabye umutoza w’ikipe y’igihugu akamwemerera.

Ati"Ntabwo nari kujya muri Muhanga cyangwa APR FC kuko ntibarimo gukora imyitozo, nagize amahirwe kuba ikipe y’igihugu yari ifite imyitozo nkabisaba umutoza akabinyemerera."

Ku kuba ashobora kugaruka gukina mu Rwanda yabyamaganiye kure kuko ngo ntabwo waba waragize amahirwe yo gusohoka ngo uhite ugaruka.

Ati"Ndacyari umukinnyi wa Kenitra, nyifitiye imyaka ibiri. Ntabwo nayisinyiye nziko izamanuka mu cya kabiri, ngomba kubaha amasezerano yanjye rero. Sinavuga ngo nzayivamo cyangwa sinzayivamo kuko ubu byose nabihariye umpagarariye kandi ambwira ko hari amakipe atandukanye nakwerekezamo. Oya nta kipe yo mu Rwanda irimo, nta kipe yo mu Rwanda twigeze tuvugana, sintekereza kuba nagaruka gukina mu Rwanda. "

Emery Bayisenge ikipe ye ya KAC Kenitra yamanutse mu cyiciro cya kabiri. Yari amaze iminsi mu kiruhuko mu Rwanda akaba avuga ko asigaje icyumweru agasubira muri Maroc agasanga bagenzi be.

IBITEKEREZO

  • saad Yanditse:

    mumurke yigumire aho ari murwa nta shampion ihari

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza