Kwamamaza

IMIKINO

Amafaranga y’umurengera, kwirengagizwa na Rayon Sports bimwe mu byatumye Savio yerekeza muri AS Kigali

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
 Amafaranga y’umurengera, kwirengagizwa na Rayon Sports bimwe mu byatumye Savio yerekeza muri AS Kigali

Nshuti Dominique Savio wakiniraga ikipe ya Rayon Sports yamaze kuba yakwerekeza mu ikipe ya AS Kigali kuri miliyoni 16 ziherekejwe n’imodoka, akavuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butigeze bumusaba kongera amasezerano.

Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko uyu musore ibiganiro bigeze kure n’iyi kipe ariko ubuyobozi bwayo bukabihakana buvuga ko bazamuvugisha nyuma y’igikombe cy’Amahoro ahubwo akaba yagiye kugikina yamaze gusinya.

Nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yasezerewemo na Espoir mu gikombe cy’Amahoro, Savio yemeye ko yamaze gusinyira iyi kipe imyaka 3 amasezerano afunguye(open contract) aho ikipe izaza imushaka yo hanze y’u Rwanda itanga agera ku bihumbi 80 by’Amadorari ko bazamureka akagenda. Yahawe imodoka na miliyoni 16.

Mu kiganiro yahaye Makuruki ku murongo wa telefoni ariko akanga gufatwa amajwi, Savio yavuze ko yasinyiye AS Kigali kubera ko ariyo yamuhaye ibyo yifuzaga, avuga ko kandi nta muyobozi wa Rayon Sports wigeze amwegera amusaba kubongerera amaezerano, ibintu yaketse ko wenda batari bakimukeneye kandi nawe akaba atari kubishyira abasaba kongererwa amasezerano.

Savio yinjiye mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2015/2016 akaba yari amazemo imyaka ibiri, akaba yaratwaranye n’iyi kipe igikombe cy’Amahoro ndetse ni cya shampiyona.

Savio abaye umukinnyi wa mbere uguzwe amafaranga menshi yari muri shampiyona y’uRwanda akayagurwa agiye kongera kuyikinamo, aha aje imbere ya Twizerimana Onesme waguzwe miliyoni 12 ava muri AS Kigali yerekeza muri APR FC umwaka ushize.

IBITEKEREZO

  • kabayiza maestro Yanditse:

    areke kubeshya ubuse umuzungu wa skol ntiyamuhamagaye ngo yongere amasezerano ajye anakora publicite akanga.

  • fraterne Yanditse:

    rugema uri umuntu wumugabo kbs ibyo uvuze niukuri twatunze abakinnyi benshi bakomeye ariko rayon bose baragiye ariko iracyahari rero reka dukomeze tumushimire guteza imbere impano ye gusa rayon izakomeza ibe Rayon

  • rugema Yanditse:

    ariko savio yibashushanya nta wamwegereye se hari idene rya bank yari afite kuburyo yakenera amafaranga igitaraganya icyo nababwira rayon sport ni umuryango mugari kandi urebererwa na benshi hari abayivuyemo barasimburwa ndabaha urugero
    fuadi=savio?
    cedric=savio?
    bokota=savio?
    jano=savio?
    kanombe=savio?
    haruna=savio?
    gatete=savio?
    katauti=savio?
    ikipe yacu izahora ikomeye niyo bagenda bose hagasigara abafana bakina sindenganya ubuyobozi ngo nti babasinyishije champion itaratangira kubera ko nti babona imishahara nibindi bikenerwa ngo bajye no kongera amasezerano nta mukinnyi kampala ikipe iri hejuru yabakinnyi icyo nakwisabira abayobozi ba rayon hari ibihugu byinshi bifite abakunzi ba rayon bajye bategura campagne babegere ikipe iterwe inkunga savion ntaduteshe umwanya turebe imbere ikindi bayobozi nkubu muvuze muti tuzitegurira mozambique champion league nibwo mwabona agaciro kuruganda muyoboye bravon ku byo mugezeho uyu mwaka bravon ku bari kongera amasezerano bonne chance kubari gusohoka 258847579001

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza