Kwamamaza

IMIKINO

Diarra na Yannick bakuwe muri 11 Rayon Sports ibanza mu kibuga

Yanditswe

kuya

Diarra na  Yannick bakuwe muri 11 Rayon Sports ibanza mu kibuga

Abatoza b’ikipe ya Rayon Sports bamaze gufata icyemezo cyo gukura Ismaila Diarra na Mukunzi Yannick mu bakinnyi bagomba kubanza mu kibuga ku mukino baza gukina n’ikipe ya LLB Academic muri CAF Champions League.

Uyu mukino uteganyijwe ku isaha ya saa cyenda ku isaha y’ I Kigali no mu Rwanda , mu nama itegura umukino imaze kurangira mukanya umutoza Karekezi n’abo bafatanyije bafashe icyemezo cyo kutabanza mu kibuga rutahizamu Ismaila Diarra usanzwe ari rutahizamu wa mbere muri iyi kipe.

Shaban Hussein Tchabalala niwe washyizwe imbere gushaka ibitego akaza kuba afatanyije na Nahimana Shassir uza gukina inyuma ye ndetse na Muhire Kevin na Manishimwe Djabel bakina ku mpande imbere.

Undi mukinnyi utunguranye akabanza ku ntebe y’abasimbura na Mukunzi Yannick usanzwe ukina mu kibuga hagati yugarira. Umwanya wa Yannick ukaba ubajwemo Niyonzima Olivier Sefu uza gukinana na Kwizera Pierrot uza kuba ari kapitene.

Abakinnyi baza kubanza mu kibuga: Ndayishimiye Eric Bakame, Rutanga Eric, Mutsinzi Angel Jimmy. Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Nahimana Shassir na Shaban Hussein Tchabalala.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza