Kwamamaza

IMIKINO

Yves Rwigema yavuze ko De Gaule ari umwe mu batumye adakina i Burayi

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
 Yves Rwigema yavuze ko De Gaule ari umwe mu batumye adakina i Burayi

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Yves Rwigema yatangaje ko kuba umuhagarariye cyangwa ushinzwe kumushakira amakipe atumvikana na perezida wa FERWAFA, Nzamwita De Gaulle byatumye abura amahirwe yo gukina ku mugabane w’u Burayi.

Yves Rwigema yize umupira w’amaguru mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, nyuma yerekeza muri Espagne mu ishuri rya Royal European Football Academy mu Mujyi wa Valencia.

Akiri muri iri shuri ryigisha umupira ngo nibwo yabonye amahirwe yo kuba yakinira ikipe imwe yamwifuzaga h muri Espagne. Icyo gihe hari muri 2013, perezida wa FERWAFA yara ikiri Abega, kubona amasezerano byaje gusa n’ibitinda Abega arinda ava ku buyobozi bitarakunda.

Nk’uko Yves Rwigema yabitangarije ikinyamakuru Makuruki nyuma y’uko Abega avuyeho hagiyeho De Gaulle bikubitana n’uko ngo De Gaulle atumvikana n’umuhagarariye kandi hari ibyangombwa bagombaga kwaka muri FERWAFA, ibyo gusinya amasezerano birangira bityo.

Ati"Muri academy namazemo amezi atanu. Hari amakipe twakinaga nayo imwe yaje kunyifuza ko nayikinira, njya kuyikinira ariko ukabona ibintu by’amasezerano birimo biragorana kuko manager wanjye yari inshuti na Abega, rero nkimara kugerayo habaye ikibazo kuko Abega yavuye muri FERWAFA , haje De Gaulle kandi manager ntabwo yumvikana na De Gaulle habe na gatoya."

Rwigema akomeza agira ati "Byaje kuba ikibazo cyane kuko nk’uko nabikubwiye ntibumvikana habe na gato. Njya no kugaruka mu Rwanda manager yambwiye ko igihugu cyanjye bikomeye ko nazakina umupira bitewe n’uko ibyo ababwira batabyumva."

Yves Rwigema yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, aho yavuye yerekeza muri Espagne mu Academy ka Royal European Football Academy mu Mujyi wa Valencia, aha yahamaze amezi 5 ahita agaruka mu Rwanda mu ikipe ya APR FC, akaba yarayivuyemo mu mwaka w’imikino wa 2016/2017 ubu akaba ari mu ikipe ya Rayon Sports asigajemo umwaka umwe gusa.

IBITEKEREZO

  • kabakura Yanditse:

    no muri rayon byaranze none ngo arifuza kujya Europe ?

  • kabakura Yanditse:

    no muri rayon byaranze none ngo arifuza kujya Europe ?

  • tura Yanditse:

    ark usibye Wenda itiku gusa namakosa ya degaule adashira Yves byananiye Apr na rayon bikanga yarigukinahe iburayi konamwe mukabiriza ibintu?

  • nkij Yanditse:

    ariko abantu ntibakitwaze abandi? nonese k9bitakunze Abega akiriho nyine? none ngo Degaule? uwo manager kutamuvuga izina? mujye muvugishukuri namwe murikibazo

  • jo Yanditse:

    ariko abakinnyi barakabya, wabuze umwanya muri Gasenyi no muri APR none ngo i burayi baragushakaga !!!!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza