Kwamamaza

IMIKINO

Christiano Ronaldo yaba agiye gukora ubukwe

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Christiano Ronaldo yaba agiye gukora ubukwe

Umukinnyi w’ikirangirire w’umunya Portigal ukinira ikipe ya Real Madrid ngo yaba agiye gukora ubukwe n’umukobwa witwa Georgina Rodriguez.

Ikinyamakuru Marca gifatwa nk’igihengamira cyane ku nyungu za Real Madrid cyatangaje ko ubukwe bw’uyu mukinnyi wa mbere ku mugabane w’Uburayi uyu mwaka buteganyijwe umwaka utaha wa 2018.

Ronaldo uri mu rukundo n’uyu mukobwa yanamaze kumutera inda ubu bakaba bitegura umwana w’umukobwa mu minsi micyeya iri imbere.

Iki kinyamakuru cyanditse ko ubukwe bushobora kuzaba mu kwezi kwa munani umwaka utaha ariko ngo ntiharashyirwaho itariki kuko ngo bizaterwa n’aho Ronaldo azagera mu gikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya hamwe n’ikipe ye ya Portigal.

Ronaldo ni umwe mu bakinnyi b’ibihangange bagiye bavugwa gukundana n’abakobwa benshi kuko ubu habarwa abakobwa 9 bakundanye mu buryo bweruye aribo Georgina Rodriguez ari nawe bagiye gukorana ubukwe , Irina Shayk, Andressa Urach,
Rita Pereira, Kim Kardashian, Paris Hilton, Gemma Atkinson, Nereida Gallardo na Merche Romero.

Aba ariko ntihabarirwamo abandi nabo batari bacye bagiye bavugwa ko baryamanye nawe ariko badakundana.

Kugeza ubu Ronaldo afite abana 3 bose batazwi ba nyine n’uyu yitegura kubyarana na Georgina Rodriguez bashobora gukorana ubukwe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza