Kwamamaza

IMIKINO

CHAN 2018: Antoine Hey yashyize ahagaragara abakinnyi 18 ajyana muri Tanzania

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
CHAN 2018: Antoine Hey yashyize ahagaragara abakinnyi 18 ajyana muri Tanzania

Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey yamaze kugaragaza abakinnyi 18 azahagurukana ku munsi w’ejo yerekeza muri Tanzania gushaka itike y’igikombe cya CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Abakinnyi 22 bari bahamagawe bari mu mwiherero 18 nibo umutoza yatoranyije.

Gusa twabibutsa ko muri 22 bari bahamagawe haje kuvamo umuzamu wa Bugesera Kwizera Olivier wagiye muri Afurika y’Epfo kurangizanya n’ikipe imwifuza akaza gusimbuzwa umuzamu wa Pepiniere Nsabimana Jean de Dieu, nyuma hakaba haraje kuvamo na Niyonzima Ally wagiye gukora igeragezwa muri Zanaco FC bivuze ko bari basigaye ari 21.

Muri aba 21 haje gukurwamo 3 hasigra 18. 3 bakuwemo ni Mpozembizi Muhammed(Police Fc), Mugisha Gilbert (Rayon Sports) na Nsabimana Jean de Dieu(Pepiniere Fc).

Dore 18 bazagenda
Abanyezamu:Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports) na Nzarora Marcel (Police FC).

Abakina inyuma: Nsabimana Aimable (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police FC), Rucogoza Aimable Mambo (Bugesera FC), Bishira Latif (AS Kigali), Kayumba Soter (AS Kigali) na Iradukunda Eric (AS Kigali).

Abakina hagati:

Bizimana Djihad (APR FC), Mukunzi Yannick (APR FC), Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports), Savio Nshuti Dominique (AS Kigali), Muhire Kevin (Rayon Sports).

Abataha izamu :Nshuti Innocent (APR FC), Mico Justin (Police FC), Mubumbyi Bernabe (AS Kigali).

Biteganyijwe ko umukino uzaba kuwa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017 ukabera Mwanza muri Tanzania, uwo kwishyura uzaba tariki ya 22 Nyakanga 2017 ukabera i Kigali mu Rwanda.

IBITEKEREZO

  • Ishimwe Joram Yanditse:

    uwo mutoza aratubeshya kbs
    kandi ajye ajya nomuntara gushakayo impano.

  • Ishimwe Joram Yanditse:

    uwo mutoza aratubeshya kbs
    kandi ajye ajya nomuntara gushakayo impano.

  • nshimimana THeophile Yanditse:

    ndabasabakomwakonge imbaragamukoze

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza