Bugesera FC ikoze nk’ibyo Amavubi na APR FCbakoze yirukana Kanyankore adatangiye akazi azira ingendo

Ikipe ya Bugesera yatangaje ko yamaze kwirukana umutoza Kanyankore Gilbert Yawunde adatangiye akazi nk’uko n’umwaka ushize byamubayeho kuri APR FC n’Amavubi.

Umunyamabanga mukuru wa Bugesera FC yabwiye Kigalitoday ko uyu mutoza ahora mu ngendo aho gutangiza imyitozo ariyo mpamvu bahisemo kumwirukana bikiri mu maguru mashya.

Yagize ati "Twasheshe amasezerano twari dufitanye, iyo abantu bakorana hari uburyo basuzuma uko bakoranye mu gihe gishize, ndetse n’uburyo bagiye kwinjira mu masezerano mashya, nk’ubu ikipe ntiratangira imyitozo kandi yagakwiye kuba yaratangiye, buri munsi ari mu ngendo hanze y’igihugu, twaje gusanga tugomba gusesa amasezerano hakiri kare, aho kugira ngo tuzagirane ibibazo muri Shampiona"

Tariki 5 Nyakanga 2017 uyu mutoza yasinye amasezerano ya Bugesera yo kuyitoza mu mwaka wa shampiyona uzatangira mu mpera z’uku kwezi gusa akaba asezerewe adatangiye akazi nk’uko n’umwaka ushize byamubayeho muri APR FC nyuma gato y’uko no mu Mavubi asezererwa nabwo adatangiye akazi.

Umutoza Nshimiyimana Maurice Maso wari wungirije ubu niwe usigaranye ikipe gusa Masudi Djuma wahaye Rayon Sports igikombe cya shampiyona giheruka akaba ahabwa amahirwe yo gutoza Bugesera FC

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo