Kwamamaza

IMIKINO

Bidasubirwaho Sugira Ernest yamaze gusinyira APR FC

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
Bidasubirwaho Sugira Ernest yamaze gusinyira APR FC

Ernest Sugira rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi wakiniraga ikipe ya AS vita Club yo muri RDC ariko akaba yaramaze gutandukana n’iyi kipe, bidasubirwaho ni umukinnyi w’ikipe ya APR FC muri uyu mwaka w’imikino wa 2017/2018.

Nk’uko we abyitangariza, abinyujije mu rukuta rwe rwa Instagram, Ernest Sugira yatangaje ko ari umukinnyi wa APR FC ariyo yahisemo gukinira muri uyu mwaka w’imikino wa 2017/2018.

Ati "Ku mugaragaro muri uyu mwaka w’imikino ugiye kuza ndi umukinnyi wa APR FC, niyo mahitamo yanjye, nzatangira imyitozo kuwa mbere."

Sugira akaba yasinyiye iyi kipe y’ingabo z’igihugu yambara umweru n’umukara amasezerano y’umwaka umwe.

Si ubwa mbere akiniye iyi kipe kuko n’ubundi yazamukiye muri Muhanga yerekeza muri APR FC aho yaje kuva nyuma yo kubura umwanya wo gukina yerekeza muri AS Kigali nayo iza kumugurisha mu ikipe ya AS Vita Club yo muri RD Congo none ubu akaba agarutse muri APR FC.

IBITEKEREZO

  • Theo Yanditse:

    Naze agatebe kongere kamubone yahavuye kataramwishe ngo niyo mahitamo yawe wahisemo nabi.Ahubwo ni amaburakindi kuko wasanze équipe zose zarujuje.Ngwino Rayon ibanze ikwereke uko itambaza umukino

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza