Bakame yemeje ko ikarita ya kabiri y’umuhondo yahawe ari amayeri ye n’umutoza

Mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike ya CHAN wabaye mu mpera z’iki cyumweru dusoje wahuje u Rwanda na Tanzania amakipe yombi akanganya 0-0 ariko u Rwanda rugakomeza bitewe n’igitego cyo hnze, Ndayishimiye Eric Bakame yahawe ikarita y’umuhondo muri uyu mukino bitewe no gutinza umukino iba ikarita ya kabiri kuko n’uwabanje yari yayibonye yavuze ko byose byari mu mayeri yo gutsinda umukino.

Iyi karita ya kabiri y’umuhondo Bakame yabonye bivuze ko atazakina umukino u Rwanda ruzakina na Uganda umukino uteganyijwe mu byumweru 3, nabwo mu gushaka itike y’igikombe cya CHAN kizabera muri Kenya umwaka utaha. Ikipe izarokoka izahita ibona itike ya CHAN bidasubirwaho.

Mu kiganiro na Makuruki Bakame yatangaje ko umutoza yari yamubwiye ko icyashoboka cyose yagikora ariko igihugu kikabona intsinzi kikagera mu kindi cyiciro aho kuvamo batarenze umutaru.

Ati "Nkeka ko ni bimwe mu byo umutoza yari yansabye, yari yansabye ko icyashoboka cyose ngomba kugikora ariko tugakomeza mu kindi cyiciro aho kuviramo mu ijinjora rya mbere, kuba ntazakina umukino wa Uganda birambababaje ariko na none ntakundi byari kugenda nakoze ibyo nasabwaga kugira ngo tubone intsinzi kandi twayibonye sinzakina ariko bagenzi banjye barahari kandi bameze neza bazabikora."

Uku kudakina umukino wa Uganda kwa Bakame bisa naho umutoza Antoine Hey asa n’uwari wabyiteguye kuko hyari yahamagaye umuzamu wa gatatu mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari we Kimenyi Yves, akaba yarI yatangarije itangazamakuru ko impamvu yamwongeyemo ari uko bishoboka ko Bakame wari wahawe ikarita y’umuhondo mu mukino ubanza ashobora kubona indi mu mukino wo kwishyura.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu izatangira umwiherero wo kwitegura Uganda ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanaga 2017

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo