Amavubi atsinze Sudani 2-1

Umukino wahuzaga ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Sudani urangiye amavubi atsinze ibitego bibiri kuri kimwe cya Sudani.

Uyu mukino waberaga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo wari umukino wa gicuti wo kwitegura irushanwa Nyafurika ry’abakinnyi bakina imbere mu gihugu wari ugamije gufasha Amavubi kwitegura gukina n’ikipe y’igihugu ya Uganda, Uganda Cranes.

Amavubi yatangiye neza uyu mukino kuko ku munota wa gatatu gusa yari abonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Savio Nshuti ku mupira mwiza yari ahawe na Imanishimwe Emmanuel.

Umukino wakomeje kugaragaramo ishyaka ariko ku munota wa 21 Umuzamu wa Sudan, Salim Akram ahabwa ikarita y’umuhondo nyuma y’ikosa yari akoreye Nshuti Innocent.

Ku munota wa 25 ikipe y’igihugu ya Sudan yishyuye igitego yari yatsinzwe gitsinzwe na nimero 9 Maki Saifledlin.

Ikipe y’igihugu ya Sudani yakomeje kotsa igitutu Amavubi muri iyi minota ariko Amavubi akomeza kwihagararaho ntibyagira icyo bitanga.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yashyizemo Mubumbyi Bernabe, Abeddy Biramahire, Seif Niyonzima basimbura Kevin, Savio na Innocent.

Ku munota wa 75 w’umukino, Amavubi yabonye Coup franc maze Mubumbyi Bernabe wari wagiyemo asimbuye ahita atsinda igitego n’umutwe, ku mupira yaahawe na Djihad.

Nyuma y’iki gitego mu kibuga hakomeje kugaragara ishyaka ku mpande zombi ariko umukino urangira nta kindi gitego kigiyemo maze Amavubi yegukana intsinzi n’ibitego 2 kuri 1 cya Sudani.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo