Kwamamaza

IMIKINO

Amavubi agiye gucakirana na Uganda adafite umutoza Micho ufitiwe ibirarane bya miliyoni 230

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
Amavubi agiye gucakirana na Uganda adafite umutoza Micho ufitiwe ibirarane bya miliyoni 230

Hasigaye ibyumweru bitarenze 2 gusa kugira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ihure n’Imisambi ya Uganda mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN ni mu gihe uwari umutoza mukuru w’iyi kipe Multin Sredojevic Micho yasezeye ku kazi ko gutoza Uganda.

Ni umutoza wafashe iki cyemezo nyuma y’uko mu minsi yashize yagiye aca amarenga yo gutandukana n’iyi kipe bitewe n’uko yavugaga ko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda butubahirizaga amasezerano bafitanye, uyu mugabo kandi akaba yari yaramaze kuva muri iki gihugu akaba ari muri Ethiopia ahari umuryngo we.

Amakuru dukesha ikinyamamkuru cya NEW VISION cyandikirwa muri Uganda kivuga ko uyu mugabo asezeye ku mirimo ye nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda ’FUFA’ ngo rimufitiye amafaranga batamwishyuye y’umushahara uteranyijehoi n’uduhimbazamusyi bigera kuri miliyoni 230 z’amashilingi(amafaranga akoreshwa muri Uganda).

Uyu mugabo wagomba gusoza amasezerano ye muri 2018, mu masezerano yasinyiye Uganda yari yavuze ko(Clause iri mu masezerano ye) igihe cyose umutoza azamara amezi agera kuri 3 adahembwa aba yemerewe kuba yakwishakira indi kipe(Free agent).

Umukino u Rwanda ruzahura na Uganda mu gushaka itike ya CHAN izabera muri Kenya umwaka utaha uzaba tariki ya 11 Kanama 2017 ubere muri Uganda ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 18 Kanama 2017 i Kigali.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza