Kwamamaza

IMIKINO

Amagare: Abanyarwanda batangiye isiganwa rya Colorado Classic muri Amerika bitwara neza

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Amagare: Abanyarwanda batangiye isiganwa rya Colorado Classic muri Amerika   bitwara neza

Abanyarwanda batangiye isiganwa ry’amagare muri Amerika ryitwa Colorado Classic batangiye umunsi wa mbere bitwara neza kuko 3 barangije banganya ibihe n’uwabaye uwa mbere.

Muri iri siganwa abakinnyi 57 barangirije rimwe mu gikundi cyari kirimo n’abanyarwanda batatu barimo Ukiniwabo Rene Jean Paul wabaye uwa 34, Uwizeyimana Claude wabaye uwa 41 ndetse na Gasore Hategeka we wabaye uwa 45.

Ku mwanya wa mbere haje umunya Amarika MURPHY John, ukinira ikipe yitwa Holowesko-Citadel Racing Team akoresheje 3:33:30. Mu ntera ingana n’ibirometero 150.4 bakinaga.

Yakurikiwe ku mwanya wa kabiri na MCCABETravis ukinira UnitedHealthcare Pro Cycling Team naho ku mwanya wa gatatu haje OWENLogan ukinira Axeon Hagens Berman.

Abandi banyarwanda bakinaga MUNYANEZA Didier yasoreje ku mwanya wa 61 asigwaho n’uwa mbere amasegonda 37, gusa ku rutonde rusange arasigwa amasegonda 47.

Abakinnyi basanzwe bakomeye b’u Rwanda nka Uwizeyimana Bonaventure yabaye uwa 93 akaba ari nawe wanyuma ku rutonde rusange naho Nsengimana Jean Bosco we akaba yasoje ku mwanya wa nyuma ndetse ahita anava mu irushanwa aba basore ariko bakaba aribo bakoreye bagenzi bashoboye gutsinda.

Mu bakiri bato, UKINIWABO Jean Paul Rene ari ku mwanya wa 7, asigwa amasegonda ane gusa n’Umunyamerika OWEN Logan uyoboye uru rutonde rw’abakiri bato. Kuri uru rutonde kandi hariho MUNYANEZA Didier wa 12 we usigwa n’uwa mbere amasegonda 41.

Ku rwego rw’amakipe, ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa 13 mu makipe 16 ariko iranganya ibihe (10:40:3) na Holowesko-Citadel Racing Team ya mbere.

IBITEKEREZO

  • musabyimana Yanditse:

    abobanyarwanda tubarinyuma

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza