Kwamamaza

IMIKINO

Aho Rayon Sports igeze si uko ariyo ifite abakinnyi beza mu Rwanda: Migi

Yanditswe

kuya

Aho Rayon Sports igeze si uko ariyo ifite abakinnyi beza mu Rwanda: Migi

Kapitene w’ikipe ya APR FC Mugiraneza Jean Baptiste Migi abona kuba Rayon Sports igeza muri ¼ muri confederation Cup atari uko ariyo kipe ifite abakinnyi beza ahubwo ko bigaragaza ko yiteguye neza.

Aganira na Flash FM Migi yavuze ko aho Rayon Sports igeze ari heza kandi ngo bigaragaza ko yiteguye neza kuko ngo ihageze atariyo ifite abakinnyi beza.

Ati :”Urabona ahantu Rayon Sports igeze ni ahantu heza hashimishije si uko ariyo kipe ifite abakinnyi beza ahubwo ni uko ari ikipe ifite organisation bigaragaza ko iyo witeguye ntacyo utageho.”

Migi yakomeje abwira iyi radiyo ko nabo uyu mwaka bahize kugeza ikipe yabo kure mu marushanwa ya Afurika ndetse n’abayobozi ariyo ntego bafite ndetse ko biri kugaragarira mu myiteguro bafite.

APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup nyuma yo gutwara shampiyona y’igihugu.

Rayon Sports iherutse gukora amateka igera muri 1/4 cya confederation cup ikaba ariyo kipe ya mbere ihageze mu Rwanda kuva iri rushanwa ryahindurirwa uburyo rikinwa ndetse rikanashyirwamo amafaranga menshi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza