Abouba Sibaomana yaba yamaze gusinyira APR FC

1

Myugariro w’umunyarwanda ukina ku ruhande rw’ibumoso Sibomana Abouba yamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC kuba yayerekezamo akaba yayikinira muri uyu mwaka w’imikino wa 2017 /2018.

Amakuru agera ku kinyamakuru Makuruki yabwiwe n’umwe mu bantu bahora hafi iyi kipe ariko akaba atashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko ikipe ya APR FC yafashe umwanzuro wo gusinyisha uyu myugariro w’ibuso wari umaze igihe mu mvune akaza guhatanira umwanya na imanishimwe Emmanuel. Ibi bibaye nyuma y’uko iyi kipe yamaze kwibikaho na murumuna w’uyu musore Ombalenga Fitina.

N’ubwo twagerageje kuvugana n’umuvugizi w’iyi kipe Kazungu Clever ntibidukundire kuko atitabaga telefone ye ngendanwa, ikindi umuntu yashingiraho yemeza ko uyu myugariro yamaze gusinyira iyi kipe ni uko n’umwana yakuye mu Isonga ukina kuri gatatu Ishimwe Christian yamaze gusubizwa ubuyobozi bw’Isonga ndetse n’uyu munsi akaba yakoranye imyitozo na bagenzi be.

Ikindi kivugwa ngo ni uko Ombalenga yaba yarabwiye ubuyobozi bwa APR FC ko kugira ngo yemera kubasinyira banazana mukuru we ari we Abouba bagakinana dore ko nta kipe yarafite kugeza ubu bitewe n’imvune. Ngo yavugaga ko babimukoreye yakwemera gutera umugongo AS Kigali yamutegeye indege imukura muri Espagne ikaza no kumwakira ku kibuga cy’indege.

Abouba Sibaomana akaba atarahiriwe n’umwaka w’imikino ushize ubwo yari muri Rayon Sports avuye muri Gor Mahia kuko yibasiwe n’imvune nyinshi, byanatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports butanamwongerera amasezerano.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo