Yiyamamaza i Nyanza , Perezida Kagame yongeye gukora ku mitima y’abafana ba Rayon Sports

8

Paul Kagame umukandida w’ishyaka rya FPR Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu uri mu bikorwa byo kwiyamamaza, yatunguye abantu ubwo yageraga i Nyanza ari naho hakomoka ikipe y’umupira w’amaguru ya Rayon Sports agasuhuza abaturage baho akongeraho n’abafana ba Rayon Sports by’umwihariko.

Ibi yabivugiye ku musozi wa Rwabicuma na Mpanga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga ubwo yari ageze muri aka Karere yiyamamajemo bwa kabiri, aturutse mu Karere ka Ruhango

Mu guterura imbwirwaruhame ye Paul Kagame yagize Ati"ba nyenyanza namwe ba Rayon Sports muraho cyane,...........",. I

Ibi byahise bituma imbaga y’abanyenyanza yari iteraniye aha igaragaza amarangamutima, bashyira hejuru amajwi bakoma amashyi n’urusaku rwinshi bati “Ni wowe.., ni wowe, ni wowe” berekana ko ari we bifuza kuzatora no gushyigikira.

Dore ibyishimo by’abari i Nyanza

Ibya Kagame n’aba Rayon Sports si ibya none, kuko ubwo yiyamamazaga muri 2003 ubwo yakiraga agasabana n’abafana b’iyi kipe y’I Nyanza kuri Stade Regional ya Nyamirambo, Paul Kagame yababwiye ko afana amakipe yose ariko uruhande runini ari umufana wa Rayon Sports. Icyo gihe umukuru w’igihugu yanabahaye imodoka ya Coaster.

Imodoka Perezida Kagame yahaye Rayon Sports muri 2003

Kugeza ubu abakandida bemerewe kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda ni batatu barimo Perezida Kagame Paul wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party na Mpayimana Philippe wiyamamaza ku giti cye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 8

Tanga Igitekerezo