Kwamamaza

IMIKINO

Abakobwa b’impanga nibo basifurira Kiyovu Sports, Marines n’Intare zahawe umusifuzi mpuzamahanga.

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Abakobwa b’impanga  nibo basifurira  Kiyovu Sports, Marines n’Intare zahawe umusifuzi mpuzamahanga.

Imikino ya 1/16 yo kwishyura mu marushanwa y’igikombe cy’amahoro irakinwa kuri uyu wa gatatu taliki ya 21 gashyantare 2018, ku bibuga bitandukanye mu gihugu hose.

Umukino uhuza SC Kiyovu sports na Esperance urasifurwa n’abakobwa babiri b’impanga ndetse n’undi mutegarugori.
Umutoni Aline niwe musifuzi wo hagati, umwungirije wa kabiri ni impanga ye Umutesi Alice bakaza gufashwa n’umusifuzi wa mbere wungirije Nyinawabari Speciose (umutegarugori).

Uyu mukino wo kwishyura urabera kuri Stade Mumena, Esperance FC igerageza kwishyura ibitego bitandatu kuri bibiri yatsinzwe mu mukino ubanza.

Abasifuzi b’abari n’abategarugori batangiye guhabwa umwanya, kuko izi mpanga ziheruka gusifura umukino wo mu irushanwa ry’umunsi w’intwari wahuje Police FC na As Kigali zinganya ubusa ku bundi.

Umukino wa As Kigali na Gasabo FC nawo urasifurwa n’undi mwari Mukayiranga Regine nk’umusifuzi wo ku ruhande wa mbere.
undi mukino ukomeye urabera mu karere ka Rubavu, kuri Stade Umuganda, Marines FC yakira Intare FC.
Uyu mukino wahawe umwe mu basifuzi mpuzamahanga bakunze gusifura imikino ikomeye yo mu Rwanda Uwikunda Samuel, akaza gufashwa na Safali Hamissi na Itangishatse Ignace.

Imikino yose ya 1/16

Kuwa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2018

Espoir Fc vs Sorwathe Fc (Rusizi, 15:30)

Amagaju Fc vs Rwamagana Fc (Nyagisenyi, 15:30)

AS Kigali vs Gasabo United (Stade de Kigali, 15:30)

Marines Fc vs Intare Fc (Stade Umuganda, 15:30)

Bugesera Fc vs Unity Fc (Bugesera, 15:30)

Police Fc vs Kirehe Fc (Kicukiro, 15:30)

Musanze Fc vs Heroes Fc (Stade Ubworoherane, 15:30)

SC Kiyovu vs Esperance Fc (Mumena, 15:30)

Mukura VS vs Hope Fc (Stade Huye, 15:30)

Kuwa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2018

Gicumbi Fc vs Pepiniere Fc (Gicumbi, 15:30)

AS Muhanga vs Vision Fc (Stade Muhanga, 15:30)

Etincelles Fc vs Etoile de l’est (Stade Umuganda, 15:30)

Sunrise Fc vs Miroplast Fc (Stade Mironko, 15:30)

La Jeunesse vs United Stars (Stade Mumena, 15:30)

Kayiranga G/ @Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza