APR FC vs KCCA amakuru avugwa mu makipe yombi

1

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kanama 2017, ikipe ya APR FC irakina umukino wa gishuti na KCCA yo muri Uganda, ni umukino uteganyijwe kubera ku kibuga cya Kigali Nyamirambo ku isaha ya saa 15:30’.

Ni umukino wateguwe mu rwego rwo kwitegura shampiyona ku makipe yombi, akaba kandi ari n’igihe cyiza cyo kuregeza abakinnyi aya makipe yifuza kuba yakoresha mu mwaka w’imikino utaha.

Ku ruhande rwa APR FC, umutoza Mulisa Jimmy mu bakinnyi bagera kuri 6 bari mu ikipe y’igihugu birashoboka ko yaza gukoresha umuzamu Kimenyi Yves gusa kuri uyu mukino. Ni ukuvuga ko abakinnyi nka Nshimiyimana Amran n’ubwo yakoze imyitozo ku munsi w’ejo ashobora kutamukoresha. Yannick Mukunzi, Manishimwe Emmanuel, Nshuti Innocent na Nsabimana Aimable bo ntibaratangira imyitozo kuko bahawe icyumweru cy’ikiruhuko.

Uretse aba bakinnyi iyi kipe y’ingabo z’igihugu iraza kuba idafite Hakizimana Muhadjiri, Nkinzingabo Fiston na Eric Tuyishime uzwi nka Congolais batakoze imyitozo ku munsi w’ejo bivugwa ko bafite ikibazo cy’uburwayi.

Uretse abo bakinnyi tuvuze harugura abandi bose barahari, ndetse uyu mukino byitezwe ko aribwo aza kugereragerezamo abana bazamuye mu irerero n’abandi bakuye ahandi kugira ngo babagerageze bare niba hari abo bagumana.

Ku ruhande rwa KCCA yageze mu Rwanda ku munsi w’ejo kuwa Kane saa 14:30’, bakaba barakoze imyitozo ku kibuga cya FERWAFA. ni ikipe yazanye abakinnyi bagera kuri 18.

Umutoza wa KCCA Mike Mutebi , aratangaza ko bishimiye gukina uyu mukino na APR FC kuko ubategura kwinjira muri shampiyona neza.

Uyu mutoza kandi yatangaje ko mu bakinnyi 34 iyi kipe ifite bazanye 18 gusa bitewe n’uko hari abakinnyi 8 bari mu ikipe y’igihugu bakaba barahawe akaruhuko, 2 bari mu mvune n’abandi 6 basizeyo.

Mu bakinnyi bazanye n’iyi kipe ngo bameze neza kandi bakaba biteguye ko bari buze kwitwara neza.

Ibiciro byo kwinjira

VIP 5000 frw
Ahatwikiriye 2000 frw
Ahasigaye 1000 frw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo