APR FC ni ikipe ishobora gutwara ibikombe byose turiteguye: Jimmy wahigiye gutsinda AS Kigali

Umutoza w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa yatangaje ko AS Kigali bayizi neza kandi ko biteguye kuyitsinda ndetse bakazatwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatanu saa cyane n’igice nibwo aya makipe aza guhura ku munsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda . Aya ni amakipe yose aza mu yahabwa amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona kuko mbere y’uko itangira yose yiteguye akaniyubaka agura abakinnyi bakomeye.

AS Kigali yaguze bamwe mu bakinnyi bigaragaje cyane muri shampiyona y’u Rwanda umwaka ushize ndetse no muri shampiyona y’Uburundi.

Gusa umutoza Jimmy Mulisa ngo yiteguye kuyitsinda yagize ati :”Twagize icyumweru cyiza abakinnyi bariteguye ni marato turi tayali turashaka gutsinda, mu mikino yo kwitegura shampiyona twarakinnye turabazi nabo baratuzi intego ni ugutsinda . APR FC ni ikipe ishobora gutwara ibikombe byose turiteguye dushaka amanota atatu.”

APR FC yamaze kugarura umukinnyi Muhadjir wari warahagaritswe ashinjwa imyitwarire mibi umutoza Jimmy avuga ko ngo yamugaririje akamumenera ibanga ry’ikinyabupfura muri APR FC.

Ati:”Muhadjir yasabye imbabazi yasabye ubuyobozi imbabazi , azisaba n’ abakinnyi nange ansaba imbabazi ndi mukuru wabo byose mba mbizi twaraganiriye yamenye akamosa yakoze ntabwo azayasubirami.”

Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi AS Kigali yatsinzwe na APR FC mu gikombe cy’Agaciro ibitego 2 ku busa. Gusa mbere y’aho gato AS Kigali nayo yari yayitinze mu gikombe cy’intsinzi cyari cyateguwe n’akarere ka Rubavu kuri peneliti nyuma yo kunganya ibitego 2 kuri 2.

Muri shampiyona y’umwaka ushize AS Kigali yatsinze umukino ubanza igitego kimwe ku busa naho umukino wo kwishyura banganya igitego kimwe kuri kimwe.

Indi mikino izaba kuri uyu munsi wa 3 wa shampiyona

Kuwa gatandatu 21/10/2017

ugesera Fc vs Rayon Sports Fc (Bugesera grounds)
Etincelles Fc vs Mukura VS&L (Umuganda Stadium)
Espoir Fc vs Sunrise Fc (Rusizi Stadium)
Kirehe Fc vs Musanze Fc (Kirehe Grounds)

Ku cyumweru 22/10/2017

Police Fc vs Amagaju Fc (Kicukiro Stadium)
Gicumbi Fc vs Marines Fc (Gicumbi Stadium)
Miroplast Fc vs SC Kiyovu (Mironko stadium)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo