Kwamamaza

IMIKINO

APR FC na AS Kigali zitahanye amanota atatu, Rayon Sports itsindwa na Espoir

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
APR FC na AS Kigali zitahanye amanota atatu, Rayon Sports itsindwa na Espoir

Imikino y’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’u Rwanda (Azam Rwanda Premiere League)irangiye APR FC na AS Kigali zikomeje kwiruka ku gikombe zitsinda imikino yazo .

Mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro I Remera, ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona yatsinze Etincelles ibitego 2-0 byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino bitsinzwe na Muhadjir Hakizimana uri kwitwara neza muri iyi minsi mu gihe icya kabiri cyatsinzwe na Aimable Nsabimana umukino urangira ikipe ya APR Itahanye intsinzi.

Mu wundi mukino wari witezwe cyane ni uwabereye I Huye aho ikipe ya Mukura Victory Sports yari yakiriye ikipe ya AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri, umukino urangira ari ibitego 2 bya AS Kigali ku busa bwa Mukura ni ibitego byose byatsinzwe na Ngama Emmanule.

Ubwo izindi kipe zabyinaga intsinzi, ikipe ya Rayon Sports ifite abafana benshi yibazaga ibiri kuyibaho kuko yatsindiwe I Rusizi ibitego 2-0, umukino wanabonetsemo Penaliti ku ruhande rwa Rayon Sports ariko rutahizamu wayo Ismaila Diarra akayitera igiti cy’izamu.

Uko imikino yose yagenze

FT KIREHE 2-0 BUGESERA

FT ESPOIR 2-0 RAYON SPORT

FT APR 2-0 ETINCELLES

FT MUKURA 0-2 AS KIGALI

FT GICUMBI 2-0 MIROPLAST

FT AMAGAJU 1-1 MARINE

FT POLICE FC 2-1 KIYOVU SPORT

FT SUNRISE 0-1 MUSANZE

Dore uko urutonde rwa Shampiyona ruhagaze nyuma y’umunsi wa 28 wa Azam Rwanda Premiere League

1 APR FC 60
2 AS Kigali 57
3 Rayon 48
4 Etincelles 45
5 Kiyovu 43
6 Police Fc 42
7 Espoir 36
8 Sunrise 35
9 Kirehe 34
10 Marines 31
11 Amagaju 31
12 Musanze 31
13 Mukura 30
14 Bugesera 29
15 Gicumbi 27
16 Miroplast 18

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza