Kwamamaza

Imikino yo muRwanda

Espoir isezereye Rayon Sports mu gikombe cy’amahoro

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Espoir isezereye Rayon Sports mu gikombe cy’amahoro

Umukino wahuzaga Rayon Sports FC na Espoir FC urangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa Espoir, bituma espoir isezerera Rayon Sports kuko mu mukino wabanje Rayon yari yatsinzwe bibiri ku busa.

Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ukaba wari umukino wo kwishyura muri ½ cy’irangiza mu mikino yo guhatanira igikombe cy’Amahoro.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sports cyatsinzwe na Mutsinzi Ange kuri koroneri yari itewe na Nova Bayama.

Igice cya kabiri Rayon Sports yatangiranye imbaraga kuko yabonye koroneri enye na kufura mu minota umunani ibanza y’igice cya kabiri ndetse ikomeza gusatira ibona ubundi buryo butandukanye ariko ntiyabubyazamo ibitego kugeza iminota y’igice cya kabiri irangiye.

Mu minota itanu y’inyongera abakinnyi ba Rayon Sports bagerageje gusatira izamu rya Espoir mu buryo bwose bushoboka ndetse bahusha n’ibitego byinshi birimo na za koroneri na kufura ari nako abafana bayo bagendaga basohoka bababajwe no gutsindwa.

Ni nako Masudi Djuma utoza Rayon Sports na we yagendaga yotsa igitutu abakinnyi ngo arebe ko byibuze babona igitego cya kabiri ariko biranga burundu.

Mu mukino ubanza ikipe ya Espoir yari yatsindiye Rayon Sports ibitego bibiri ku busa i Rusizi. Ibi bivuze ko Rayon Sports yasabwaga kubyishyura ikanashyiramo ikinyuranyo kugirango ibashe gukomeza ku mukino usoza.

Uku gutsindwa kwa Rayon Sports kwababaje bikomeye Shassir Nahimana ukinira Rayon Sport wari wanze kujya gushyingura Se witabye Imana kugirango arengere ikipe ariko bibaye iby’ubusa nubundi arize bwa kabiri.

Espoir izahurira ku mukino wa nyuma n’ikipe izatsinda hagati y’ikipe ya APR FC n’Amagaju ku munsi w’ejo.

Nubwo Rayon isezerewe mu gikombe cy’Amahoro ni yo izasohokera u Rwanda mu irishanwa rya Afurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ( CAF Champions League) na ho ikipe izegukana iki gikombe cy’Amahoro izasohokera u Rwanda muri CAF Confederation’s Cup.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza