U Bufaransa buri kwikanga ibitero by’iterabwoba mu gihe cy’imikino Olempike

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Perezida w’ Ubufaransa, Emmanuel Macron yaraye avuze ko igihugu ayoboye kiri gushaka uburyo bwose cyategura izindi ngamba zo guhangana n’abiyahuzi bashobora kuza guhungabanya umutekano ubwo hazaba hafungurwa Imikino Olempiki (Jeux olympiques), tariki ya 26 Nyakanga uyu mwaka. Ibyo birori bizabera ku mugezi La Seine uhinguranya umujyi wa Paris.

Mu gihe habura iminsi 100 ngo iyo mikino itangire, Perezida Macron yavuze ko hari gushakishwa ubundi buryo (plan B&C) bwunganira ingamba zisanzweho z’umutekano, zo guhangana n’abiyahuzi bashobora guhungabanya igikorwa cyo gutangiza iyo mikino izabera ku mugezi La Seine uri rwagati muri Paris, tariki ya 26 Nyakanga uyu mwaka.

La Seine, umugezi uhinguranya umujyi wa Paris, ni wo uzakorerwaho ibirori byo gufungura Imikino Olimpiki

Yavuze ko ari ubwa mbere icyo gikorwa kizaba kihabereye, kandi ko nta kabuza kizaba. Gusa ngo gishobora guhura n’abashaka kugikoma mu nkokora, ariko ngo barateganya ‘’kugabanya umubare w’abazacyitabira, cyangwa se uburyo bazahita bacyimurira muri sitade nkuru y’u Bufaransa nk’uko bisanzwe bigenda.’’

Macron yakomeje avuga ko umutekano wakajijwe bidasanzwe mu rwego rwo kugenzura abazitabira uwo muhango, baba binjira cyangwa basohoka.

Mu rwego rwo gucunga umutekano kandi, umubare w’abateganywaga kwitabira ibyo birori batishyuye ngo ushobora kuvanwa ku bantu ibihumbi 500 ukajya kuri 220. Wongeyeho ngo abazaba bishyuye mu myanya y’icyubahiro, abazawitabira bose ntibazarenga ibihumbi 320.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *