[Ubucukumbuzi] Ese Rwatubyaye yari yarateguye kwerekeza muri Rayon Sports?

5

Rwatubyaye Abdul myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse akaba yari na myugariro wa APR FC, bikaba byari byitezwe ko azerekeza mu ikipe yo mukiciro cya 3 muri Slovakia ndetse n’igitanda kiri mu cyumba yari kuzabamo cyari cyaramaze gusaswa neza ariko ubu akaba yamaze gusinya imyaka 2 muri Rayon Sports.

APR FC na Rayon Sports ni amakipe y’amakeba hano mu Rwanda ahora ahanganiye mu kibuga iyo aya makipe imwe itsinze indi biba bisa naho igeze ku ntego y’umwaka yayo.

Iri hangana ryafashe indi ntera aho byavuye mu kibuga bijya hanze yacyo ubu intambara yo kwibana abakinnyi hagati y’aya makipe ikaba igeze hamwe umwana arira nyina ntiyumve.

Ese ni iki cyaba cyarateye Rwatubyaye Abdul gusinyira mukeba wa APR FC?

Rwatubyaye Abdul mbere y’uko iyi shampiyona irangira ni bwo inkuru yabaye kimomo ko ari mu bakinnyi bane bagomba kwerekeza muri Slovakia ariko nyuma haza kubaho ikibazo cy’uko Rwatubyaye abura Visa yo kwerekeza muri iki gihugu bitewe n’uko tariki ya 1 Ukwakira 2013 ubwo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 bari bagiye gukina mu gihugu cy’Ubufaransa Rwatubyaye akaza gutoroka ariko nyuma akaza kugarurwa mu Rwanda nyuma y’amezi 8.

Amakuru dukura mu nshuti za hafi za Rwatubyaye avuga ko nyuma yo kubura ibyangombwa yahise yikuramo kujya muri Slovakia n’ubwo yari yijejwe ko bagiye kumukurikiranira ikibazo cye maze akazabasha kwerekeza muri iki gihugu dore ko bagenzi be bari baramaze kugenda.

Kuva icyo gihe, ngo Rwatubyaye yahise atangira gutekereza uburyo yaguma mu Rwanda kuko abona ahazaza he ariho hari maze ahita atangira gushaka indi kipe azerekezamo dore ko amasezerano yari afite muri APR yari yararangiye.

Bivugwa ko Rwatubyaye yegereye ubuyobozi bw’ikipe ye ya APR FC akababwira ko ibyo kwerekeza i Burayi yabivuyemo kandi amasezerano ye yarangiye abasaba kureba uburyo bamwongerera amasezerano bakanamuha recruitement muri APR FC,

Amakuru avuga ko bananiwe kumvikana ariko Abdul yanga kubereka ko yababaye arabubaha nk’umwana mu rugo ntiyagira ikintu na kimwe akora cyerekana ko ashaka kugenda ibintu yanahishe inshuti ze za hafi kuko yakekaga ko zamuvamo, nyuma biza kurangira yerekeje muri Rayon Sports.

Ikindi ni uko uyu musore asa nukabije inzozi yarose kuva akiri umwana kuko niba hari ikintu yifuje kuva cyera ngo byari ugukinira imbere y’abafana ba Rayon Sports yambaye umwenda wayo.

Ese Rayon Sports yatekereje ite gusinyisha uyu musore?


Yahise ahabwa nimero 15 yari iya Faustin Usengimana werekeje muri APR FC umwaka ushize.

Amakuru yizewe agera kuri MAKURUKI avuga ko nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports itewe gapapu na APR FC ikabatwara umukinnyi wayo ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso bari bamaze gusinyisha ari we Imanishimwe Emmanuel, ndetse bakaza no kumenya ko Abdul Rwatubyaye atakigiye ku mugabane w’Uburayi kandi akaba yarananiranywe na APR ku ngingo yo kumwongeza amasezerano kandi afite urupapuro rumwerera gusohoka muri iyi kipe ni bwo bafashe umwanzuro wo kuba batekereza kuri uyu musore.

Ibi byatumye ikipe ya Rayon Sports ifata iya mbere mu ibanga, ibintu bitasakuje ndetse n’itangazamakuru rimenyereweho gucukumbura ntiryagira icyo rimenya kimwe n’ikipe ya APR FC uretse kumva ngo Rwatubyaye yasinye imyaka 2 muri Rayon Sports byamaze kurangira.

Bivugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamubajije niba atabika miliyoni 5 z’amanyarwanda maze bakihimura kuri APR FC dore ko na yo bavuga ko yabibye Emmanuel Imanishimwe bamaze gusinyisha, Abdul abyumva neza ahita ahabwa na nimero 15 maze ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 28 Nyakanga 2016 atangazwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports.

Indi mpamvu ivugwa yatumye iyi kipe yarashyize imbaraga mu gusinyisha uyu musore ngo ni uko bari bananiwe kumvikana n’umusore wa bo wari usanzwe ari myugariro w’iyi kipe ari we Tubane James bivugwa ko azasohoka muri iyi kipe.

Ese APR FC yakiriye ite iki gikorwa cyakozwe n’umuhungu wabo birereye?


Ni umusore wafashije ikipe ya APR FC imyaka yose yari ayimazemo

Byari byitezwe ko ikipe ya APR FC iri busakuze cyane ishaka uburyo yagarura uyu musore dore ko usibye kuba ari umwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe ari n’umwe mu bana barezwe n’iyi kipe kandi bimenyerewe ko itajya ipfa gutanga abo yirerereye icyongeyeho noneho kumutanga muri mukeba byo bikaba ari nka sakirirego.

APR FC ntiyigeze igaragaza ko itewe impungenge no kuba Rwatubyaye yagiye kuko batangarije itangazamakuru ko APR atari gereza bityo ko ushaka kuyivamo imiryango irafunguye kuri buri wese, gusa bavuga ko Rwatubyaye ari umwana wabo warezwe n’irerero rya APR FC bityo ko bagomba kwicarana na Rayon Sports bakumvikana ku ndezo bagomba guhabwa.

Ese Rayon Sports yo yaba yiteguye guha APR FC indezo ya Rwatubyaye?

Rayon Sports ivuga ko n’ubwo APR FC yabimye indezo ku mwana birereye ari we Usengimana Faustin bo biteguye gutanga amafaranga ibihimbi 500 nk’uko biteganywa na FERWAFA ibintu APR FC idakozwa dore ko ivuga ko yamutanzeho byinshi cyane harimo kumurihirira amashuri kumwambika n’ibindi kandi ko na bo mu bo bazanye ntawe bigeze batangaho ayo mafaranga.

Bite muri Slovakia aho Rwatubyaye yari ategerejwe?

Mu kiganiro Iranzi Jean Claude yahaye radio10, yavuze ko na bo aho bari muri kiriya gihugu batunguwe no kumva ko Rwatubyaye yasinyiye indi kipe mu gihe yari ategerejwe muri Slovakia dore ko ngo n’ubuyobozi bw’iyi kipe bwari burimo gukora ibishoboka byose ngo uyu musore azageyo cyane ko bari baramushakiye n’abavoka bagomba gukurikirana ikibazo cye kikaba cyari mu nzira zo gukemuka.

Ikindi kandi ni uko ngo n’icyumba uyu musore yari kuzabamo giteguye neza cyane ndetse n’igitanda kigishashe kikaba cyari kimutegereje.

Andi makuru avuga ko akimara kumenya ibyo uyu musore yakoze, umuyobozi w’iyi kipe yahise ava no mubyo kumushakira ibyangombwa ndetse bivugwa ko yaba yahise abwira n’abavoka bari barimo gukurikirana iki kibazo guhita bakivaho.

Canisisius KAGABO

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

Tanga Igitekerezo