Yannick yahisemo kuva muri APR muri iyi mpeshyi

Yannick Bukebuke umukinnyi umaze imyaka ibiri avuye mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko amahitamo ye ari ayo kuva muri APR FC kuko atabonye umwanya uhagije wo gukina bityo akaba ashaka aho azajya gukina kugira ngo azamure urwego rwe.

Uyu musore amaze imyaka 2 muri APR FC nyuma yo kuza avuye muri shampiyona y’i Burundi , kuva yaza ntiyabonye umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe. Mugenzi we bazanye Bigiramana Issa baje mu gihe kimwe nawe avuye i Burundi we ari mu bakinnyi bigaragaje muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu(RDF)

Yannick avuga ko amasezerano ye arangiye kandi ko abona agomba guhitamo kugenda agashaka aho akina. Ati:”Amasezerano ararangiye ariko hari ayandi makipe anshaka mfite, nahitamo kujya aho nkina kuko iyo umukinnyi akina nibwo urwego rwe ruzamuka.[....] Ee nahitamo kuba nasohoka nkajya aho nkina urwego rwange rukazamuka”

Uyu musore wagaragaye akenshi akina nka myugariro w’ibumoso ahakunze kwitwa kuri 3, avuga ko uyu mwanya atari wo we kuko we akina neza iyo ari gukina hagati ahazwi nko kuri 6 cyangwa ku 8.

Yannick avuga ko shampiyona y’uBurundi yaje aturukamo abona itandukanye cyane n’iy’u Rwanda kuko mu Rwanda nta buhanga bwinshi (tekinike ) bubamo.

Ati:”Navuga ko izi shampiyona zitandukanye navuga ko shampiyona y’iBurundi harimo tekinike cyane ntambaraga nyinshi ariko hano mu Rwanda abakinnyi bose bari ku rwego rumwe usanga nta tekinike nyinshi bafite kuburyo ugiye kureba umupira nta spectacle(byishimo), usanga abakinnyi batera pase imwe ntabwo ureba umupira mwiza wawundi ukunda”

Umwanya uyu musore yakinishwagaho inshuro nke yahabwaga umwanya ari uwa 3 yawurwaniraga na Ngabo ndetse na Rutanga Eric ubu iyi kipe ikaba yarongeyemo na Imanishimwe Emmanuel wakiniraga ikipe ya Rayon Sport . biravugwa ko APR FC ifite gahunda yo kwirukana abakinnyi batari bake ari nayo mpamvu nayo iri kugura abandi benshi, Yannick nawe ashobora kuba mubazasohorwa muri iyi kipe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo