Yannick Mukunzi ntahuza n’abatoye abakinnyi 3 beza

5

Umukinnyi Yannick Mukunzi ukina hagati mu ikipe ya APR FC ntahuza n’akanama katoye abakinnyi 3 bagomba kuvamo uwitwaye neza kurusha abandi uyu mwaka kuko ngo abona Rwatubyaye akwiye kujyamo hakavamo Muhadjir.

Akanama kashyizweho ngo gatore abakinnyi, abatoza, abasifuzi n’abafana bitwaye neza kamaze gushyira hanze 3 muri buri cyiciro bazavamo umwiza uzabihemberwa.

Gusa abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru bagiye banenga abantu 3 bagiye bashyirwa muri bimwe mu byiciro.

Ahaje impaka kurusha ahandi ni mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza aho kugeza ubu Nshuti Savio, Kwizera Pierrot ndetse na Hakizimana Muhadjir ari bo batowe nk’abakinnyi 3 bazakurwamo umwiza kurusha abandi.

Kuba uru rutonde rutarajemo umukinnyi n’umwe wo muri APR FC kandi ari ikipe yatwaye igikombe bivuze ko ari na yo kipe nziza kurusha izindi ni kimwe mu byanenzwe kuko nk’ikipe yitwaye neza byumvikana ko yagombaga kugira n’umukinnyi mwiza.

Iranzi Jean Claude ni umwe mu bagiye bahurizwaho ko yaza mu bakinnyi bitwaye neza kubera imikino ikomeye yagiye afasha APR FC gutsinda.

Mukunzi Yannick umwe mu bakinnyi bakinnye imikino myinshi muri APR FC na we yatangaje ko atemeranya n’abakinnyi 3 batowe na bo kuko kubwe ngo abona Rwatubyaye akwiye kuzamo n’ubwo ngo na we atashyiramo Iranzi.

Ubwo bamaraga guhabwa igikombe, Yannick yabajijwe abakinnyi 3 abona bakwiye gutorwamo umwiza asubiza agira ati: "Ok abakinnyi bitwaye neza ukuntu nabivuga uwa mbere ni Abdoul Rwatubyaye hagakurikiraho na wa mukinnyi wo muri Rayon Sports witwa Pierrot w’umurundi yitwaye neza muri iyi shampiyona kandi ni n’umukinnyi mwiza, hakiyongraho na Savio Nshuti.”

Ibi bihembo bizatangwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Nyakanga 2017, amakuru agera kuri Makuruki.rw avuga ko kuri buri cyiciro uzaba uwa mbere azahembwa amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe (1000000frw).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

Tanga Igitekerezo