Wayne Rooney yatangaje ikipe yifuza gusorezamo umupira w’amaguru

2

Wayne Ronney wifuza gusoreza umupira w’amaguru muri Manchester United

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ndetse n’ikipe ya Manchester United Wayne Rooney yatangaje ko yifuza gusoreza umupira w’amaguru mu ikipe ya Manchester United.

Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko asigaje imyaka 3 ku masezerano ye mu ikipe ya Manchester United avuga ko atiteguye kuba yahindura ikipe ahubwo yifuza gusoreza umupira we muri Manchester United kandi ngo igihe gisigaye akazakimarana na Mourinho amukinira mu kibuga hagati.

Nk’uko ikinyamakuru The Sun kibivga, Wayne Rooney yifuza kuba yakongera amasezerano muri Manchester United azageza igihe azaba asoje umupira w’amaguru kuko ngo nta yindi kipe yifuza kuba yakinira.

Rooney yagize ati”ndacyafite amasezerano mu ikipe yanjye, nifuza kuba ari ho nsoreza umupira w’amaguru ariko ibyo birareba ubuyobozi bw’ikipe buzakora igikwiye.”

Uyu musore kandi yatangaje ko yiteguye gukorana neza na Jose Mourinho umutoza mushya w’ikipe ya Manchester United amukinira mu kibuga hagati.

Yagize ati”ntekereza ko buri gihe nishimira gutanga imipira ivamo ibitego(assists) cyangwa nanjye nkabitsinda ariko ubu byarahindutse ngomba gukomeza kwishimira kugira uruhare rwimbitse mu itegurwa ryabyo.”

Uyu mugabo w’imyaka 30, afite agahigo ko kuba ari we mukinnyi umaze gutsindira ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ibitego byinshi ndetse akanaza ku mwanya wa 2 mu batsinze ibitego byinshi muri Manchester United nyuma ya Bobby Charlton.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo