Kwamamaza

Imikino

Volley Ball: ruswa mu matora abayobozi babiri bahise bafungwa ku ikubitiro

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Volley Ball:  ruswa mu matora abayobozi babiri bahise bafungwa ku ikubitiro

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volley ball Hatumimana Cristian ndetse n’umubitsi waryo Uwera Jeanet batawe muri yombi na police bazira ruswa batanze mu matora.

Tariki 4 ya z’uku kwezi wa Mutarama 2017 nibwo mu ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volley Ball habaye amatora, asubiza Nkurunziza Gustave ku mwanya wa Perezida atsinze Karekezi Leandre bari bahanganye.

Nyuma y’iminsi mike itageze no ku cyumweru aya matora arangiye ariko umunyamabanga w’iri shyirahamwe ufatwa nk’umukozi kuko adatorwa Hatumimana Christian ndetse n’umubitsi Uwera Jeanet bamaze gutabwa muri yombi na police bakaba bakurikiranweho gutanga ruswa muri aya matora.

Umuvugizi wa Police y’igihugu ACP Theos Badege yemereye Makuruki.rw ko aba bayobozi koko bafunze bakaba bari gukorwaho iperereza ku cyaha cya ruswa bakekwaho batanze mu matoro y’abayobozi b’iri shyirahamwe.

Ati:" Bakekwaho ruswa bafunzwe ejo mu iperereza ry’ibanze ibyaha bakekwaho bikaba byarakozwe mu gihe cy’itegura n’ikorwa ry’amatora. Ibyemezo by’iperereza ry’ibanze byafunze abantu babiri bagomba gukurikiranwa bafunze bakaba bafunzwe kubera ibimenyetso byagaragaye bituma bagomba gukurikirana bafunzwe kubera ruswa bakekwaho ko batanze mu bikorwa by’itegura n’ikorwa ry’amatora muri federation ya volleyball."

Amakuru agera kuri Makuruki kandi avuga ko haba hari n’abandi bayobozi bari gukorwaho iperereza barimo n’abatsinze muri aya matora. Nkurunziza Gustave usanzwe uyobora iri shyirahamwe n’ubundi niwe wari watsindiye kuriyobora atsinze Karekezi Leandre wahoze ayobora akarere ka Gisagara ndetse wanakiniye ikipe y’igihugu y’umukino wa volley ball igihe kinini.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza