Valens Ndayisenga yegukanye Tour du Rwanda ku nshuro ye ya kabiri

1

Ndayisenga (wambaye umwenda w’umuhondo) anejejwe cyane no kwegukana Tour du Rwanda 2016

Umunyarwanda Ndayisenga Valens yongeye kwegukana iri irushanwa rizenguruka igihugu ku nshuro ye ya kabiri rimaze gusozwa aka kanya ariko umunya Eritrea OkubamariamTesfomo atwara agace ka nyuma kazenguruka Kigali.

Valens Ndayisenga w’imyaka 22 y’amavuko ukinira ikipe ya Dimintion Data atsinze iri rushanwa ahigitse ibihangange bya Eritrea ndetse na bagenzi be b’abanyarwanda bahabwaga amahirwe mbere y’uko iri rushanwa ritangira.

Ndayisenga Valens iri siganwa yaryirutse amasaha 21 iminota 15 n’amasegonda 21 na ho Eyob Metkel umunya Eritrea we aba uwa kabiri akoresheje amasaha 21 iminota 16.

Valens yegukanye Tour du Rwanda ku nshuro ye ya kabiri kuko no mu mwaka wa 2014 ari we wayegukanye ndetse ni na we munyarwanda wa mbere wayegukanye bwa mbere kuva mu mwaka wa 2009 yaba mpuzamahanga.

Iri rushanwa Valens yagaragaje imbaraga kuko kuva ku gace ka gatatu nta muntu wigeze amwambura umwenda w’umuhondo.

Eyob Metkel wo muri Eritrea unakinana na Valens mu ikipe imwe ni we wamukurikiye ku mwanya wa kabiri. Ikipe ya Dimantion Data Valens akinira ni nayo ibaye iya mbere iza imbere y’ayandi yose.

Mugisha Samuel umunyarwanda w’imyaka 18 ni we wahize abandi mu kuzamuka ndetse yanabiherewe igihembo.

Uko bakurikiranye ku gace ka 7 kanasoje irushanwa


Agace ka 7 kasoje iri rushanwa kazengurukaga umujyi wa Kigali.


Amagare amze kwigarurira imitima y’abafana benshi mu Rwanda

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo