Tour du Rwanda : Valens Ndayisenga yegukanye agace Musanze -Kigali

1

Umikinnyi w’amagare Valens Ndayisenga yegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda aho bavaga i Musanze baza i Kigali ahari intera y’ibirometero 90.9 .

Valens Ndayisenga yaje akurikiwe na EYOB Metkel bakinana mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka, bombi bakoresheje igihe kingana na 2 h 20 min 38 s.

Bakurikiwe na OKUBAMARIAM Tesfom wo muri Eritrea basizeho amasegonda 10, hakurikiraho HAYLAY Kbrom na we wo muri Etiyopia wasizweho amasegonda 12, naho Byukusenge Patrick aza ku mwanya wa Gatanu.

Valens Ndayisenga aracyayoboye urutonde rusange, agakurikirwa na Eyob Mektel, Okubamariam Tesfom, Nsengimana Jean Bosco naho ku mwanya wa gatanu hakaza Areruya Joseph.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo bavaga i Muhanga berekeza i Musanze, ako gace katsinzwe na Metkel Eyob ariko Ndayisenga Valens akomeza kwambara umwenda w’umuhondo kuko ku rutonde rusange yazaga imbere arusha umukurikira amasegonda 42.

Valens yaherukaga kwegukana agace ka Kigali-Karongi kuri uyu wa Kabiri, aho yanikiye Areruya Joseph wari wambaye umwenda w’umuhondo amusizeho umunota umwe, kuva ubwo akaba akiwambaye kugeza ubu.

Ndayisenga rahabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda y’uyu mwaka isigaje agace kamwe igasozwa, agahita akora amateka yo kwegukana iryo rushanwa inshuro ebyiri, nyuma yo kuryegukana muri 2014.

Uko uyu munsi bakurikiranye


Urutonde rusange

Abaturage ku mihanda bari benshi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo