VB U 23: Kenya ibujije u Rwanda amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Isi

1

Umukino wahuzaga ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volley Ball y’abatarengeje imyaka 23 muri shampiyona nyafurika urangiye Kenya itsinze u Rwanda amaseti atatu kuri imwe inayibuza amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha.

Aya makipe yombi yagiye gukina uyu umukino anganya amanota agomba kwishakamo iba iya kabiri kuri Misiri kuko yo yazitsinze zose.

Kenya n’u Rwanda ariko nabo bari batsinze ibindi bihugu byitabiriye aribyo Senegal na Botswana, iseti ya mbere y’uyu mukino wahuzaga ibihugu bisanzwe bihangana mu mukino wa volley ball muri aka karere Kanya yayitsinze ku manota 25 kuri 23 y’u Rwanda.

Iseti ya kabiri u Rwanda rwayitsinze ku manota 25 kuri 23, naho iseti ya gatatu u yatwawe na Kenya itsinze ku manota 25 kuri 22 naho iya kane Kenya iyitsinda ku manota 25 kuri 19 y’u Rwanda.

Kenya yahise ibona tike y’igikombe cy’Isi ihita inafata umwanya wa kabiri nyuma ya Misiri yabaye iya mbere naho u rwanda ruba urwa gatatu.

Iyi mikino y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 23 giteganyijwe kubera muri Slovakie mu mwaka utaha wa 2017. Amakipe yari yitabiriye iyi shampiyona ya furika ni Misiri, Rwanda, Botswana, Senegal na Kenya yari yayakiriye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo