Kwamamaza

Imikino

VB: APR VC amahirwe yo gutwara igikombe yakomeje kuyoyoka

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
VB: APR VC   amahirwe yo gutwara igikombe  yakomeje  kuyoyoka

Shampiyona y’umukino wa Volley Ball irakomeje mu cyiciro cya Playoffs, ikipe ya APR FC yatsinze na mukeba UNIK(Inatek) bahanganiye igikombe ihita igabanya amahirwe yo gutwara igikombe kuko UNIK ibura gusa amanita 6 ikakegukana.

Mu mikino yabaye muri izi mpera z’icyumweru dusoje ikipe ya UNIK yatsinze imikino yayo yose harimo n’uwo yatsinzemo APR VC amaseti 3-2,

Muri uyu mukino wari ukomeye UNIK yatsinze bigoranye , APR yabanje gutsinda iseti ku manota 25-23, UNIK itsinda iseti ya kabiri ku manota 25-21, APR yaje gutsinda indi seti ku manota 25-19 ariko UNIK itsinda iseti ya kane ku manota 25-20 ndetse n’iseti ya kamarampaka ku manota 15-8

Mu yindi mikino yabaye APR yatsinze Kirehe amaseti 3-2, UNIK itsinda IPRC SOUTH amaseti 3-0. APR yatsinze IPRC south amaseti 3-1, UNIK yatsinze Kirehe amaseti 3-0 naho Kirehe itsinda IPRC South amaseti 3-0

Kuri ubu UNIK ifite amaota 54 mu gihe APR iri ku mwnaya kabiri ikaba ifite amanota 42 naho Kirehe ikaza ku mwanya gatatu n’amanota 41. Unik irabura amanita 6 mu mikino 6 isihaye ikegukana igikombe cya shampiyona.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza