Uyu munsi APR FC ishobora kurara itwaye igikombe cya shampiyona

4

Kuri uyu wa gatatu tariki 15 Kamena 2016 shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda iraba ikomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 29 andi makipe yo akina imikino y’ibirarane ari na ko amwe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri andi arwanira igikombe.

Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zinarwanira igikombe, ziraba zimanuka mu kibuga ubwo APR FC iri ku mwanya wa mbere iri bube ikina umukino w’umunsi wa 29 yasuye ikipe ya Marines FC na ho Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 ikaba iri bube ikina umukino w’umunsi wa 26 yakira ikipe y’Amagaju FC.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 64, aho isigaje imikino 2 ngo isoze shampiyona, bivuze ko iramutse itsinze imikino yayo yose yahita igira amanota 70.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 54, yo isigaje imikino 5 ya shampiyona bivuze ko iramutse itsinze iyi mikino yayo yose yahita igira amanota 69.

Ibi bivuze ko aya makipe yombi atsinze imikino yayo yose asigaje gukina, ikipe ya APR FC yahita atwara igikombe cya shampiyona maze ikipe ya Rayon Sports igasigara yimyiza imoso.

Gusa birashoboka ko uyu munsi ushobora gusiga ikipe itwaye igikombe cya shampiyona imenyekanye kuko ikipe ya APR FC iramutse itsinze umukino ifitanye na Marines FC, Rayon Sports igatakaza umukino iri bwakiremo ikipe ya Amagaju FC, byaba birangiye ikipe ya APR FC yahita itwara igikombe.

Bivuze ko APR FC itsinze Marines FC yahita igira amanota 67 ikaba isigaje umukino umwe, naho Rayon Sports iramutse itsinzwe n’Amagaju FC yo yagumana amanota 54 ikaba inasigaje imikino 4 ngo isoze shampiyona. Gusa biramutse bigenze bityo n’iyo Rayon Sports yatsinda imikino yayo yose isigaye uko ari 4 nta cyo byaba biyimariye kuko yahita igira amanota 66 inyuma ya APR FC yaba ifite 67.

Si aya makipe gusa ahatanira igikombe ari bumanuke mu kibuga gusa kuko hari n’undi mukino w’amakipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri aho Musanze FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 25 iri bwakire Rwamagana City iri ku mwanya wa 15 n’amanota 24.

Aya makipe atandukanyijwe n’inota rimwe, iri butsinde indi iraba yiyongereye amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere mu gihe indi yo yamanuka mu cyiciro cya kabiri ikiyongera kuri AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 18.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Rekankwisabire wowe niyokwizerwa ureke kuducecekesha twebwe abafana ba APR FC kuko ntidukangwa numuyaga ese umukino1 dushigaje tugatwara igikombe ukuricyizerehe kotuzawutsindwa mwemugatsinda imikino4? Itonde kbs

Tanga Igitekerezo