Kwamamaza

Imikino

Uwo muhungu muvuga Duhayindavyi Gael ni umuhungu wanjye naranamwigishije. - Kanyankore Gilbert

Yanditswe

kuya

na

Kagabo
Uwo muhungu muvuga Duhayindavyi Gael ni umuhungu wanjye naranamwigishije. - Kanyankore Gilbert

Kanyankore Gilbert Yaounde umutoza Bugsesera FC yeruye yemeza ko ari mu bantu bari gushaka umurundi Gael Duhayindavyi ngo abe yaza muri Bugesera ndetse ko nta n’igihindutse mu cyumweru gitaha yerekeza mu Burundi kuganira n’uyu musore.

Muri iyi minsi amakuru yigura n’igurisha ry’abakinnyi(mu Rwanda) bava mu makipe amwe berekeza muyandi niyo arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, mu bitangazamakuru n’ahandi.

Kanyankore Gilbert atangaza ko atapfa kuvuga abakinnyi yifuza kuko ushobora gusanga n’andi makipe yaba abakeneye ndetse yo anafite uburyo bworoshye bwo kubageraho kumurusha, gusa yemereje itangazamakuru ko akeneye umurundi Duhayindavyi Gael cyane cyane ko ngo yanamwigishije mu mashuri yisumbuye akaba yitegura no kujya kumureba mu cyumweru gitaha.

Ati" Uwo muhungu ni umwana wanjye, naramwigishije muri segondaire(amashuri yisumbuye), turavugana n’ejo twarimo tuvugana, n’uyu munsi dufite gahunda yo kuvugana ni mugoroba gusa yaba Bugesera n’andi makipe amwifuza ntabyo nzi. Njye ndamushaka ndetse cyane, mu cyumweru gitaha nzajya mu Burundi kubonana na we."

Gael ni umukinnyi w’umurundi wanabaye umukinnyi w’umwaka mu Burundi uyu mwaka. Bikaba bivugwa ko yifuzwa n’amakipe menshi atandukanye ya hano mu Rwanda arimo Rayon Sports, AS de Kigali ndetse na Bugesera.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza