Kwamamaza

Imikino

Uwari kapiteni wa Police FC yahishuye icyatumye yerekeza muri APR FC

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Uwari kapiteni wa Police FC yahishuye icyatumye yerekeza muri APR FC

Habyarimana Innocent wahoze ari kapiteni wa Police FC yatangaje ko amafaranga ari yo yonyine yatumye yerekeza muri APR FC kugira ngo azayikinire mu mwaka utaha wa shampiyona.

Abakinnyi bamaze gusinya amasezerano bidasubirwaho n’ikipe ya APR FC Habyarimana Innocent, Nshimiyimana Imran na Mvuyekure Emery bose bavuye muri Police FC. Amakuru avuga ko baguzwe miliyoni 8 buri umwe bakazajya bahembwa ibihumbi 500.

Nsabimana Aimable na Itangishaka Blaise bavuye muri FC Marines bo baguzwe muliyoni 5 bakazajya bahembwa ibihumbi 350.

Hbayarimana Innocent umwe mu bakinnyi baganiriye na Makuruki.rw, yavuze ko impamvu atagumye muri Police FC cyangwa ngo ajye muri Rayon Sports baganiriye mbere byose ngo byatewe n’amafaranga menshi APR FC yamuhaye.

Tumubajije impamvu yahisemo APR FC yagize ati:”Ni profit (inyungu) umuntu aba akurikiye, byose ni amafaranga muvandi kandi na we urabizi”

Innocent avuga ku magambo umuvugizi wa Police FC yatangaje avuga ko n’ubundi mu gihe bari bamaranye aba bakinnyi ngo ntacyo babamariye, yavuze ko ari uburenganzira bwe kubivuga kandi ko iyo babaha amafaranga ntaho bari kujya.

Ati:”Buri wese avuga ibyo ashaka kandi ntabwo twivumbuye nabo iyo bazana amafaranga umuntu yari yabatse twari kubasinyira.”

Habyarimana Innocent yitezweho gusimbura Iranzi Jean Claude utegerejwe kwerekeza ku mugabane w’Uburayi naho Nsabimana Aimable we akazafasha APR FC kuziba icyuho cya Rwatubyaye Abdoul nawe uzerekeza ku mugabane w’Uburayi hamwe na Iranzi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza