Uwahoze atoza Rayon Sports yagaragaje undi mukinnyi wa 2 ashobora kuyitwara

Umutoza w’ikipe ya FC Leopards yo muri Kenya, Ivan Minnaert, akaba yarahoze atoza ikipe ya Rayon Sports, nyuma yo gutangaza ko rutahizamu wa Rayon Sports Ismaila Diarra azamutwara, ubu noneho yaciye amarenga yo gutwara na myugariro Emmanuel Imanishimwe ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo.

Ku itariki ya 11 Kamena 2016, uyu mutoza yagaragaje ifoto ya rutahizamu Diarra ku rukuta rwe rwa Facebook ndetse ahita atangariza ibinyamakuru byo muri Kenya ko yizeye ko uyu rutahizamu azamuzana muri Kenya iyi shampiyona yo mu Rwanda nirangira.

Ubwo yavugaga aya magambo ariko yanahise avuga ko hari undi mukinnyi wa Rayon Sports azatwara ariko avuga ko atahita amutangaza amazina. Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Kmaena 2016, ni bwo uyu mutoza yaciye amarenga ko uyu mukinnyi atatangaje yaba ari myugariro Emmanuel Imanishimwe ukina ku ruhande rw’iburyo muri Rayon Sports dore ko yenda no gusoza amasezerano afitanye n’iyi kipe.

Uyu musore ni umwe mu bakinnyi uyu mutoza yavuze ko yemera bakomeye muri shampiyona yo mu Rwanda. Akigera muri Kenya yavuze ko ari mu bakinnyi beza kandi ko ashobora kuzamuzana muri Kenya.

Diarra na Imanishimwe Emmanuel ku rukuta rwa facebook y’umutoza Minnaert

Uretse aba bakinnyi 2, uyu mutoza yigeze no gutangariza ibinyamakuru byo muri Kenya ko na rutahizamu Kasirye bimukundiye yamujyana muri Kenya. Kugeza ubu uyu mutoza amaze kwirukana abakinnyi 5 mu kipe ye kuko batari ku rwego yifuza, aho yemeza ko azabasimbuza abakinnyi bakomeye bazamufasha guhatanira igikombe cya shampiyona.

Abafana ba Leopards bakibona amafoto y’aba bakinnyi abenshi bagaragaje ibyishimo ndetse batangira kubita abakinnyi bashya babo ndetse banatangira kubaha ikaze.

Ikipe ya Rayon Sports ubu iri kurwana no guhanganira igikombe cya shampiyona na APR FC ndetse inashaka uko yakwegukana igikombe cy’Amahoro n’ubwo inakomeje kugarizwa n’ibibazo by’amikoro byanatumye kuri uyu wa mbere abakinnyi banga gukora imyitozo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo