Kwamamaza

Imikino

Minnaert wahoze atoza Rayon Sports agiye kurega ikipe ya AS Leopards

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Minnaert wahoze atoza Rayon Sports agiye kurega ikipe ya AS Leopards

Ivan Minnaert, umutoza wahoze atoza Rayon Sports nyuma akajya muri Leopards yo muri Kenya ubu yamaze kwirukanwa kubera umusaruro muke, nubwo we yamaze gutangaz ako arajya mu nkiko.

Kuri uyu wa kabiri nibwo Minnaert yirukanywe ashinjwa umusaruro muke, gusa we avuga ko yatunguwe no kwirukanywa kandi ko ingigo bashingiyeho bamwirukana zidasobanutse.

Minnaert yanze gutangaza byinshi ku mpamvu avuga ko yarenganye kuko ngo nizo azagenderaho arega AS Leopards bityo ngo ntiyahita azitangaza.

Aganira na Fuuta yagize ati ’Kuri njyewe ingingo bavuga bagendeyeho banyirukana ntizisobanutse sinshaka kugira byinshi ntangaza ubu kuko nibyo nzakoresha nirenganura”

Abajijwe niba yarishyuwe amezi 16 yari asigaranye ku masezerano yari afitanye n’iyi kipe, yagize ati " Iyo niyo ntambara tugiye gutangira kurwana.”
.
Minnaert yagiye muri AS Leopard mu kwezi kwa 2/2016 avuye muri Rayon Sports. Yari amaze gutoza AS Leopards amezi atandatu gusa kuko yari yasinye imyaka ibiri. Ezekiel Akwana niwe ubu wasigaranye iyi kipe by’agateganyo.

IBITEKEREZO

  • Alpha Yanditse:

    Rayom ni Equipe nziza; ntawayitatiye ngo agire amahoro

  • -xxxx- Yanditse:

    Akebo kajya iwamugarura Ako wagereyemo rayon nawe niko baguhereyemo

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza