Abakinnyi 5 binjiye mu mukino w’umupira w’amaguru bavuye mu miryango ikize

1

Umukino w’umupira w’amaguru ni umukino wagiye ukiza abakinnyi benshi cyane cyane abawutangiye baturutse mu miryango ikennye. Nubwo umubare munini w’abakinnyi bakomeye kuri ubu bakinira mu makipe akomeye bagiye baturuka mu miryango ikennye, ntibishatse kuvuga ko hatari n’abakinnyi bakomeye banakinira amakipe akomeye kandi baranaturutse mu miryango ikize.

Amakuru dukesha Besoccer.com agaragaza urutonde rw’abakinnyi 5 binjiye mu mukino w’umupira w’amaguru baturutse mu miryango ikomeye.

1. Andrea Pirlo

Uyu mukinnyi w’Umutaliyani, yagiye avuga mu bitangazamakuru bitandukanye ko atigeze yifuza kwinjira mu mukino w’umupira w’amaguru agamije indonke mu mibereho ye, ahubwo ngo afata icyemezo cyo kwinjira mu mukino w’umupira w’amaguru yashakaga kwishimisha bitewe n’urukundo yakundaga umupira w’amaguru.

2. Gerard Pique

Gerard Pique ni umukinnyi ukunzwe n’abatari bake kubera ubuhanga yerekana mu kibuga, kuri ubu akinira ikipe ya FC Barcelona. Ukurikije amateka ye n’ishuri yizemo iwabo muri Espagne, bikorohera kumenya umuryango uyu mukinnyi aturukamo.

Pique yize mu bigo by’amashuli bitigwamo n’umwana ubonetse wese akaba ari ibigo byigwamo n’abana baturuka mu miryango ikomeye ibi na byo bikamushyira mu bakinnyi batanu bakina umupira w’amaguru baturuka mu miryango ikomeye.

3. Robin Van Persie

Robin Van Persie kuva akiri umwana yakundaga kubwira ababyeyi be ko yumva azaba umukinnyi ukomeye w’umupira w’amagaru, ibi byari byoroshye cyane kubona ubufasha bwa buri kimwe cyose bitewe n’uburyo umuryango we wari wifashije.

4. Diego Forlan

Diego Forlan ni umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu cya Uruguay akaba yarakiniye amakipe atandukanye harimo Atletico Madrid na Manchester United, kuva akiri umwana yakundaga kubwira ababyeyi be ko bajya bareba uburyo bafasha abatishoboye, ibi byose akaba yarabibasabaga yitwaje ubushobozi buhambaye uyu muryango wari ufite bwatumaga bihaza bagahaza n’abatishoboye.

5. Ricardo Kaka

Ricardo Kaka ni we munya Brazil wa nyuma wabashije gutwara igikombe cy’umukinnyi witwaye neza ku mugabane w’uburayi (Ballon d’Or) muri 2007, uyu kandi ni we mukinnyi wenyine wabashije gutwara iki gikombe mbere ya Christiano Ronaldo na Messi kuri ubu bagenda bagisimburanaho.

Kaka ntiyinjiye mu mupira w’amaguru avuye mu muryango w’abakene nkuko byagendekeye mugenzi we Ronaldo de Lima nawe ukomoka muri Brazil bitewe n’uko se umubyara yari umwenjeniyeri ndetse n’abavandimwe be bari baramaze kubona agatubutse kubera umukino w’umupira w’amaguru.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo