“Urebye aho Amavubi ari, byari bihagije ngo McKinstry yirukanwe”-MINISPOC

Minisiteri y’Umuco na Siporo yatangaje ko itirukanye binyuranyije n’amategeko uwari umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Jonathan McKinstry.

Tariki 18 Kanama nibwo amakuru y’iyirukanwa rya McKinstry yamenyekanye.

Kuri uwo munsi McKinstry yasohoye itangazo avuga ko ibyo kwirukanwa atabizi, ko yabyumvise mu itangazamakuru.Uyu mugabo ukomoka muri Irlande y’Amajyaruguru, yongeyeho ko aramutse anirukanwe byaba bikozwe mu buryo butari bwo.

Lt Col Patrick Rugambwa, Umunyamabanga Uhoraho muri Minispoc yatangarije The NewTimes ko ibyabaye kuri McKinstry bitanyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Mu masezerano, harimo ingingo ivuga ko umusaruro w’ikipe uramutse udashimishije yatakaza akazi, kandi urebye aho yasanze ikipe n’aho iri kuri ubu, birahagije ngo amasezerano aseswe.”

Uyu mutoza yageze mu Rwanda mu ntangiriro za 2015 asanga ikipe y’igihugu Amavubi iri ku mwanya wa 68 ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA ariko ubu akaba yarayigejeje ku mwanya wa wa 121.

Lt Col Rugambwa kandi yahakanye ibyo kutamumenyesha ko yirukanwe, avuga ko yamenyeshejwe mbere y’uko bijya mu itangazamakuru.

McKinstry w’imyaka 31, yirukanywe amaze amezi ane mu masezerano y’imyaka ibiri yagombaga gutoza Amavubi.

Minispoc ivuga ko McKinstry azahabwa imperekeza y’ukwezi kumwe k’umushara yahembwaga, dore ko ngo no mu masezerano ari byanditse.Bivugwa ko uwo mutoza yahembwaga miliyonbi zisaga umunani ku kwezi.

Mu mikino 25 uyu mutoza yakinnye atoza Amavubi yatsinzemo 11 atsindwa 12 anganya ibiri.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo