Kwamamaza

Imikino

UNIK yakusanyije abakinnyi bakomeye mu Rwanda ibajyana muri Tuniziya

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
UNIK yakusanyije abakinnyi bakomeye mu Rwanda ibajyana muri Tuniziya

Ikipe ya Kaminuza ya Kibungo UNIK VC yaraye yerekeje mu gihugu cya Tuniziya gukina imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Volley Ball ku mugabane wa Afurika.

Iyi kipe yagiye yitwaje abakinnyi 12 barimo abo yagiye ikura mu yandi makipe muri shampiyona yo mu Rwanda.

Abakinnyi iyi kipe yafashe barimo abayikiniraga umwaka ushize bakayihesha igikombe ariko nyuma bakajya mu yandi makipe barimo Akumuntu Kavalo Patrick na Mudahemuka William bakinira Gisagara.

Mu bandi bakinnyi bakomeye UNIK yatiye mu yandi makipe harimo Mutabazi Yves na Nkezabahizi Fabrice bakinira APR VC.

Si abakinnyi gusa UNIK yatiye kuko yitabaje n’umutoza Nyirimana Fidele umutoza wahoze atoza Rayon Sports VC ubu akaba atoza Kirehe VC.

Mbere yo guhaguruka umutoza Ntawangundi Dominique usanzwe atoza UNIK yabwiye Izuba Rirashe impamvu bitabaje abakinnyi bandi makipe.

Ati :” abakinnyi bamfashije twegukana igikombe mu mwaka wa 2015 nahisemo kubifashisha muri iri rushanwa kuko bari basanzwe bamenyeranye ndetse indi mpamvu abakinnyi nazanye uyu mwaka ntabwo bari ku rwego rwo gukina irushanwa mpuzamahanga”.

Abakinnyi 12 bagiye kwerekeza muri Tunisia

Ntagengwa Olivier
Dushimana Vicent
Gahigi
Regina Fabrice
Kipkirui Abuid Churchir
Akumuntu Kavalo Patrick
Muvunyi Alfred
Mudahemuka William
Nkezabahizi Fabrice
Bonijuru Bosco
Kagimbura Herve
Mutabazi Yves.

Abatoza ni Ntawangundi Dominique umutoza mukuru ,umutoza wungirije ni Nyirimana Fidele.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza