Kwamamaza

Imikino

Undi muririmbyi w’umunyatanzaniya yahishuye amarangamutima agirira Haruna Niyonzima

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Undi  muririmbyi w’umunyatanzaniya yahishuye  amarangamutima agirira Haruna Niyonzima

Nyuma y’uko uwahoze ari nyampinga wa Tanzania mu mwaka wa 2006, Wema
Seputu atangarije ko akunda byahebuje umukinnyi w’umunyarwanda
ukinira ikipe ya Yanga ariwe Haruna Niyonzima kuri ubu undi muhanzi
ukomeye hariya muri Tanzania nawe yatangaje ko nta mukinnyi ukina hariya
muri Tanzania urusha Haruna.

Yitwa Rutha Bushoke, umuhanzi ukomeye hariya Muri Tanzania
aganira n’ikinyamakuru Mwanaspoti yagaragaje ubuhanga bw’uyu kapiteni
w’Amavubi ndetse akaba na kapiteni wungirije mu ikipe ya Yanga ndetse
anemeza ko nta mukinnyi umurusha ubuhanga mu barimo gukina muri
Tanzania.

yagize ati"nkunda umuntu uhora atekereza ku kazi ke igihe cyose, nicyo
nabonye kuri Haruna, azi umupira afite impano kandi nanemeza ko mubo
bakinana ntawumurusha akenshi abikora kugira ngo arinde ubuzima bwe."

Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bakunzwe ku rwego rwo hejuru hariya muri Tanzaniya n’abafana ba Yanga akinira ndetse na bamwe mu bafana ba mukeba wayo Simba n’ubwo bidakunze kubaho ko abafana ba Simba bakunda umukinnyi wa Yanga.

Kagabo Canesius

Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza