Umwe mu bihangange muri ruhago yemeza ko C. Ronaldo ari we ukwiye Ballon d’Or

Umunya Brazil wabiciye muri ruhago Roberto Carlos abona gutwara Champions League kwa Real Madrid bihagije ngo Cristiano Ronaldo atware Ballon d’Or ya 2016 n’iyo ikipe ye y’igihugu ya Portugal itarenga amajonjora y’igikombe cy’Uburayi 2016 kizabera mu Bufaransa.

Nyuma y’umukino wa Corazon Classic wabereye Santiago Bernabeu kuri iki cyumweru tariki ya 5 Kamena 2016, Roberto Carlos ntiyariye iminwa ubwo yabazwaga uwo aha amahirwe yo kwegukana umupira wa zahabu uhabwa umukinnyi wabaye uwa mbere ku mugabane w’uburayi, aho yahise atangaza ko Cristiano Ronaldo ari we uzatsindira Ballon d’Or y’uyu mwaka.

Yagize ati”Cristiano Ronaldo azatwara Ballon d’Or n’iyo igihugu cye kitakwitwara neza muri Euro.”

Kuri Messi we yavuze ko ari umukinnyi mwiza cyane ariko abona atayitwara kuko gutwara Ballon d’Or bisaba ibintu byinshi kandi ko uyu mwaka utamuhiriye gusa yizera ko nk’umukinnyi mwiza azongera akagaruka mu bihe bye byiza.

Kuba Cristiano Ronaldo yaratwaye Champions League ndetse akaba ari na we mukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa muri uyu mwaka wa 2015-2016, Roberto Carlos abona ko bihagije ngo abe yakwegukana uyu mupira wa Zahabu (Ballon d’Or).

Cristiano afite imipira ya zahabu igera kuri itatu, akaba aheruka kuwegukana mu mwaka wa 2014. Agwa mu ntege mu genzi we Lionel Messi ukinira FC Barcelona ufite Ballon d’Or zigera kuri 5.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo