Umukinnyi wa Manchester United yisabiye gusohoka muri iyi kipe ubuzira herezo

3

Umubiligi Adnan Januzaj w’imyaka 21 ukinira ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza yasabye umutoza we Jose Mourinho ko yamurekura akigendera akava muri Manchester United ubuziraherezo.

Uyu mwana ufite impano ifitwe n’abakinnyi bake kuri uyu mubumbe dutuyeho, ntiyahiriwe n’iyi kipe kuko umwaka w’imikino ushize wa 2015/2016 igice kinini yakimaze mu ntizanyo mu gihugu cy’u Budage mu ikipe ya Borussia Dortmund.

Uyu mwaka na wo ari mu bakinnyi babwiwe n’umutoza mushya wa Manchester United Jose Mourinho ko bashobora gusohoka muri iyi kipe ku ntizanyo.


Ng’uyu Adnan Januzaj wifuza gusohoka mu ikipe ya Manchester United burundu

Nk’uko Dail Mail ibitangaza, tariki ya 28 Nyakanga 2016, uyu musore yahuye na Jose Mourinho baraganira ndetse aza gusaba uyu mutoza ko aho kugira ngo asohoke ku ntizanyo ko ahubwo bamureka akagenda burundu ko ari byo we ashaka, gusa bikavugwa ko Mourinho yirinze kugira icyo amusubiza.

Uyu musore yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi 9 bashobora kurekurwa na Mourinho haba ku ntizinyanyo cyangwa burundu, amakipe yo mu Bwongereza yahise agaragaza ko igihe cyose yarekura uyu musore bo biteguye guhita bamufata. amwe muri ayo makipe ni Sunderland ndetse na Everton.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo