Umuyobozi wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda yatawe muri yombi

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) Nkurunziza Gustave yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo.

Tariki ya 4 Gashyantare nibwo Nkurunziza yatsindiye manda ya kabiri yo kuyobora iryo shyirahamwe atsinze Karekezi Leandre wahoze ayoboye akarere ka Gisagara.

Tariki ya 8 Gashyantare nabwo hari hatawe muri yombi umunyamabanga wa FRVB, Hatumimana Christian ndetse n’umubitsi.Aba nabo bakekwagaho kunyereza umutungo harimo n’uwakoreshejwe mu matora kugirango komite iriho ikomeze iyobore.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yabwiye Ruhagoyacu ko ibyo Nkurunziza akurikiranyweho bisa n’ibyo bagenzi be bakurikiranyweho.

Kugeza ubu Nkurunziza watawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo mugihe iperereza rigikomeje.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo