Kwamamaza

Imikino

Umutoza wa Rayon Sports yahishuye ko hari ikibazo gituma Bakame atari gukina

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Umutoza wa Rayon Sports yahishuye ko hari ikibazo gituma Bakame  atari gukina

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Masudi Djuma yemeje ko impamvu kapitene w’iyi kipe Ndayishimiye Eric Bakame atari gukina ari akabazo gahari gusa yirinda kuvuga akariko n’ubwo yavuze ko kari gukemuka azakina umukino uzakurikiraho.

Ndayishimiye Eric Bakame niwe kapitene wa Rayon Sports kuva iyi shampiyona yatangira, Bakame amaze iminsi atagaragara mu kibuga kuva ku mukino ikipe ye yatsinzemo Amagaju nyuma bakinnye na Miroplaste nayo ntiyakina none n’uyu munsi ubwo bakinaga na Marines nabwo ntiyakinnye ahubwo hakina umunyezamu wa kabiri Bashunga Abouba.

Kuva uyu mwaka w’imikino watangira Bakame yaratarasiba umukino n’umwe w’irushanwa ukeretse mu mikino y’igikombe cya X MAXX Cup.


Umukino w’uyu munsi Bakame ntiyarari no mu basimbura yari yicaye muri sitade.

Ubwo yasibaga umukino wa mbere w’Amagaju umutoza Masudi yavuze ko ari ukumuruhutsa gusa kuri uyu munsi yashyize yemeza ko hari akabazo gatuma atari gukina ariko yirinda kukavuga.

Mu magambo make ati:”Hari akabazo gatuma atari gukina ariko umukino uzakurikiraho azawukina”

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buherutse kumvikana bwarakariye Bakame ko yajyanye ibibazo by’ikipe mu itangazamakuru byanatumye hibazwa ko kuba Bakame adakina yaba yarahanwe ariko umutoza yabihakanye.

Ati:”Nta mukinnyi n’umwe wahagaritswe muri Rayon Sports nta n’umwe ndabikubwiye nta mukinnyi n’umwe wahagaritswe muri Rayon Sports kandi nabikubwiye ko ari akabazo bari kugacyemura azakina umukino uzakurikiraho”


Pierro niwe wabaye amusimbuye.

Uretse kuba Bakame atari gukina hari n’amakuru akomeje gucicikana ko yaba ashakwa n’ikipe ya APR FC. Kugeza ubu Bakame niwe munyezamu wa mbere wa Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza