Umutoza wa Rayon Sports yagaragaje igitera Diarra guhora arwana na bagenzi be

4

Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma yahishuye ko impamvu Diarra akunda kwirara akanwana mu kibuga bikamuviramo amakarita biterwa no gushaka ibitego yabibura akarakara.

Diarra aherutse kubona ikarita y’umutuku ku mukino wabahuzaga na Kiyovu Sports biza gutuma atazongera gukina undi mukino wa shampiyona.

Diarra yakunze kigaragara ashondana na bamyugariro b’amakipe aba ahanganye na Rayon Sports rimwe na rimwe bikamuviramo amakarita y’umuhondo cyangwa umutuku.

Ibi byabaye ku mukino wahuje Rayon Sports na Etincelles, aho yavunnye abakinnyi 2 bose barimo n’umunyezamu bituma abona ikarita yatumye adakina umukino wakurikiyeho.

Uyu musore kandi yagaragaye ahanganye n’abakinnyi 2 ba APR FC Rwatubyaye na Rugwiro Herve nyuma yo kumukandagira maze agahaguruka ashaka kubakubita ariko abasifuzi n’abandi bakinnyi bakabihosha.

Ku mukino uherutse guhuza Rayon Sport na Kiyovu Sports uyu musore nabwo yashondanye na Ombalenga nyuma yo kumukandagira nawe ahaguruka ashaka ku mukubita, byatumye ahita abona ikarita y’umuhondo. Nyuma gato yaje gutegwa na Uwiringiyimana Aman nabwo ahaguruka amukubita bihita bimuviramo ikarita y’umutuku

Umutoza Masudi avuga ko uyu mukinnyi ifite imico yo kurakara iyo abuze igitego mu minota 15 ya mbere .

Ati:”Dufite abakinnyi benshi ariko imico yabo iratandukanye, Diarra ni umuntu iyo ageze mu minota 15 atabona igitego ararakara mbese ni wa muntu ashaka ko iminota ya mbere aba yatsinze igitego. Noneho ushyizemo no kumushotora no kudatsinda igitego ata umutwe bisaba ko bisaba ko umuntu umuri iruhande rero agomba kumukaruma niko ameze.”

Ismaila Diarra ni umwe muri ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi mu mikino mike yakinnye kuko yageze mu Rwanda ku munsi wa 10 wa shampiyona akaba ubu afite ibitego 13.

Gusa ariko ari no mu bakinnyi babonye amakarita menshi mu mikino mike kuko yabonye amakarita 5 y’umuhondo ndetse n’imwe y’umutuku.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Amahoro y,imana abane namwe jewe ni Manimpa Elias ndumurundi ariko ndakunda royon ari turasaba kurondera abakimyi babona ingori kandi bindero murakoze

  2. Amahoro y,imana abane namwe jewe ni Manimpa Elias ndumurundi ariko ndakunda royon ari turasaba kurondera abakimyi babona ingori kandi bindero murakoze

  3. Amahoro y,imana abane namwe jewe ni Manimpa Elias ndumurundi ariko ndakunda royon ari turasaba kurondera abakimyi babona ingori kandi bindero murakoze

Tanga Igitekerezo