Umutoza wa Mozambique yashimangiye ko ataje mu Rwanda gutembera

Abel Xavier umunya Portugal utoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Mozambique, avuga ko bataje I Kigali gutembera ahubwo ko baje guhangana n’Amavubi n’ubwo bo amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika ari make.

Ni mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa kane yitegura gukina n’ikipe y’u Rwanda mu guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2017, kizabera muri Gabon.

Uyu mutoza yavuze ko n’ubwo ikipe ya Mozambique yavuye mu makipe ahatana ariko ko igomba kurwanira ishema ry’igihugu.

Yagize ati”Tumeze neza, twaje hano guhangana kandi twaje gutsinda uyu mukino ariko mu byukuri twubaha ikipe y’u Rwanda, turabizi ko mu Rwanda ibintu byahindutse no mu mupira w’amaguru akaba ariko bimeze, ariko na twe twahinduye ibintu haba mu kibuga ndetse no mu myitwarire (Ikinyabupfura)kandi buri mukinnyi ukinira ikipe y’igihugu agomba kukirwanira ishyaka.”


Umutoza Abel Xavier aganira n’abanyamakuru.

Uyu mutoza yakomeje agaragaza ko uko u Rwanda rwateye imbere mu bintu byinshi ari na ko mu mupira w’amaguru bimeze.

Yagize ati”twasesenguye neza u Rwanda kuko iterambere ry’u Rwanda muri iyi myaka rimeze neza ahantu hose, turabizi ko hari imyumvire mishya mu Banyarwanda, turabizi ko igihugu ubwacyo cyateye imbere haba muri politiki kugeza no mu mikino, urumva ko tuzi neza ko u Rwanda rufite ikipe nziza.”

Uyu mutoza kandi yemeje ko ikipe yabo yatsinzwe n’u Rwanda mu mukino ubanza yahindutse guhera ku bakinnyi kugeza mu batoza, bityo ko batazagendera ku musaruro wavuye mu mukino ubanza ahubwo ko we yiteguye guhangana kandi agatsinda ndetse ko abakinnyi be bazi ko bari gukinira igihugu n’abaturage bacyo kandi bagomba kugihesha ishema.


Abakinnyi ba Mozambique mu myitozo bitegura Amavubi y’u Rwanda.

Umutoza Abel Xavier ni umutoza wanakiniye amakipe atandukanye yo ku mugabane w’uburayi arimo Liverpool yo mu Bwongereza yakiniye mu myaka ya 2001 kugeza 2002.

Photo:Alexis MUSABIREMA

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo