Kwamamaza

Imikino

Umutoza wa Kiyovu yemeje ko yarushije APR agahemukirwa n’umusifuzi udafite uburambe

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Umutoza wa Kiyovu yemeje ko yarushije APR agahemukirwa n’umusifuzi udafite uburambe

Umutoza Rwasamanzi Yves utoza ikipe ya Kiyovu Sports yashimangiye ko ikipe ya APR FC yamusezereye mu gikombe cy’Amahoro yari yayirushije ariko akaza gusezererwa nuko bamuhaye abasifuzi batamenyereye ndetse byanamuteye impungenge mbere akibabona akabimenyesha ushinzwe abasifuzi.

Uyu mutoza avuga ko Kiyovu Sports yari yarushije APR FC ndetse ikanayitsinda igitego, gusa ngo k’ubw’amahirwe make umusifuzi wo kuruhande akacyanga.

Ati:"Twatangiye turusha APR kandi twanayitsinze n’igitego kubw’ibyago umusifuzi yacyanze, ubundi imikino nk’iyi si imikino yo guha abasifuzi batamenyereye kuko jye nagize n’impungenge mpamagara ushinzwe abasifuzi mubwira ko abasifuzi baduhaye badafite uburambe bari kuduha abasifuzi bakuru kuko barahari benshi bicaye hano
Kuko uwanze igitego nk’iki giteje impaka, wari umupira w’umuterekano barawutera umunyezamu arawugarura barongera bawushyira mu izamu sinzi impamvu yacyanze rero ariko umupira nyine ni uko”


Umutoza Yves Rwasamanzi utishimiye imisifurire akavuga ko yatumye atsindwa

Uyu mutoza avuga ko uyu musifuzi wo ku ruhande yasaga n’ubogamye ku ruhande rumwe ndetse ngo akanagaragaza guhuzagurika.

Ati:”Umukino nk’uyu ni wo mukino wari ukomeye wagombaga guhabwa abasifuzi bakomeye, wowe se uriya wo kuruhande wabonye usanzwe umuzi? sinzi niba ari ukurengwa n’umukino wabonaga asa n’aho abogamiye ahantu hamwe kuruta ahandi ni we muri rusange nta kintu nashinja Nsoro (umusifuzi wo hagati)”

Uyu mutoza avuga ko iyo abonye amahirwe nk’ayo yabuze kandi yakoresheje imbaraga hari igihe bimuca intege bigatuma utsindwa umukino ndetse agahamya ko abakinnyi be bakinnye neza kurusha aba APR FC.

Uyu mutoza kandi avuga ko n’ubwo mu myaka 10 ishize ikipe ya Kiyovu Sports yananiwe gutsinda APR yemeza ko nibakomeza gukina uko bari gukina muri iyi minsi ngo mu gihe kiri imbere bazajya bayitsinda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza