Umutoza wa Kiyovu yashinje ubuyobozi bwe gutuma ikipe yigarurirwa n’abakeba

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports Rwasamanzi Yves yemeza ko imitegurire y’ikipe ari yo ituma ihora itsindwa n’amakipe nka Rayon Sports na APR FC. Ibi abivuze mu gihe Kiyovu imaze imyaka isaga 10 idatsinda APR ndetse n’indi irenga 4 idatsinda Rayon Sports muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Kiyovu Sports ni imwe mu makipe afite izina rikomeye mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda gusa ibyo yakoze byose yabikoze mu myaka yo hambere ya Jenoside ndetse n’indi mike nyuma yayo.

Nyuma y’umwa wa 2003 Kiyovu Sports yatangiye kuba ikipe icirirtse imbere y’amakipe NKa APR FC na Rayon Sports ndetse anatangira kuyitsinda umusubirizo.

Kiyovu Sports iheruka gutsinda APR FC mu mwaka wa 2005 ubwo yari iyobowe na Mutarambirwa Djabil na Mugiraneza Jean Baptiste Migi. Kuva ubwo imyaka 11 irihiritse batazi intsinzi imbere ya APR FC ubundi bajyaga bahanganira ibikombe.


Kiyovu Sports ni ikipe y’amateka mu mupira w’u Rwanda

Iyi kipe kandi yahoze ari umukeba ukomeye wa Rayon Sports, ubu bukeba na bwo bukaba butangiye kugenda bukendera kuko iheruka kuyitsinda muri shampiyona ubwo yari igitozwa na nyakwigendera Jean Marie Ntagwabira.

Ibi byahumiye ku mirari ubwo kuri iki cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2016 Kiyovu Sports yatsindwaga na Rayon Sports y’abakinnyi 10 ibitego 2 ku busa.

Umutoza Yves Rwasamanzi ahamya ko ikibazo cy’iyi kipe kiri mu buyobozi budategura ikipe ku rwego rw’abakeba nka APR na Rayon Sports.

Ati:”Ubundi iyo ushaka kuba mu makipe yo ku rwego rwo hejuru ni ngombwa nawe ukora nk’abantu bo ku rwego rwo hejuru, ntabwo wakora nk’umuntu utarabigize umwuga ngo umbwire ngo uzahangana n’amakipe yo ku rwego rwo hejuru nkariya, ni nayo mpamvu Rayon Sports yagiye gushaka Diarra, ifite ba Pierrot n’abandi.”

Rwasamanzi yakomeje avuga ko ubuyobozi nibutegura neza ikipe, ngo ishobora gutwara igikombe kuko bishoboka.

Ati:”Nabo umunsi bazabitekereza bagatekereza ikintu nka kiriya bashaka ikintu bageraho bazabigeraho, Kiyovu si ikipe yo kuvuga ngo ntibatwara igikombe ariko babishatse nabo bagitwara. Ariko gutwara igikombe bisaba kubitegura ntabwo ugitwara ku magambo gusa.“


Kiyovu muri iyi minsi igorwa cyane no gutsinda amakipe bahoze bahanganye nka Rayon Sports na APR FC

Kiyovu Sports ubu iri ku mwanya wa 6 n’amanota 45 muri shampiyona isigaje umunsi umwe binashoboka ko yarangiza kuri uyu mwanya.

Umutoza Rwasamanzi avuga ko uyu mwanya ari wo ikipe ye ikwiye kuko imitegurire yayo ariko yareshyaga, avuga ko kurangiza kuri uyu mwanya nta gitangaza kirimo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo